Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko abaguze umuceri utujuje ubuziranenge muri Tanzania ku buryo udashobora kuribwa n’abantu, bafite amahitamo abiri gusa yo kuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo.
Ku wa 15 Werurwe 2024 ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), byahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri wavuye mu mahanga, bivuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko bagiye gupima umuceri nyuma y’iminsi myinshi hinjira imiceri iva muri Tanzania kandi n’abaguzi binuba ko bahabwa utandukanye n’uwo basabye.
Ati “Rwanda FDA yagiye gupima bivamo ko abacuruzi benshi babeshye ibiri ku mufuka bidahuye n’ibiri imbere.’’
Yavuze ko umuceri wafatiriwe ari toni zirenga 1200 ariko uri mu byiciro bitandukanye ndetse hari uwasanzwe wujuje ubuziranenge urarekurwa.
Ibyavuye mu bugenzuzi bwa Rwanda FDA byerekana ko hari umuceri wari wanditseho nimero ya mbere ariko wapimwa bikaboneka ko ari nimero kabiri cyangwa ugasanga ari iya gatatu.
Minisitiri Ngabitsinze ati “Iyo miceri irahari. Icyo twumvikanye ni uko iyo miceri ihabwa ibirango bya nyabyo n’igiciro cya nyacyo ikajya ku isoko.’’
Yavuze ko hari icyiciro gikomeye, cy’umuceri wagaragaye nta garade urimo ku buryo udashobora kuribwa.
Ati “Ni imizigo 302 ifite hafi toni zirenga 1000. Ibipimo bigaragaza ko nta nimero [grade] wawuha. Iyo bigeze kuri icyo kigero uba usigaye ari umuceri nyirawo yawusubiza aho yawuguze bakamuguranira cyangwa akawujyana mu biryo by’amatungo kuko ibisigazwa by’umuceri wamenetse cyane ujyanwa mu biryo by’amatungo.’’
Yavuze ko kuri iki cyiciro byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zikwiye mu kurengera umuguzi n’isura y’Igihugu.
Ati “Twe ntitwahimba nimero, umuceri udafite nimero ntiwavuga ngo ndawuha 2,3, waba ukoze amakosa akomeye nk’Igihugu kandi tumaze kubona ko byabaye. Ntiwanavuga ngo ujye kuribwa n’abantu kuko n’iyo waba uribwa, laboratwari ntigaragaza ko uri mu miceri ikwiye kujya mu isoko ngo uribwe.’’
Yagaragaje ko ingamba zafashwe zirimo gusubiza umuceri cyangwa kuwugurisha ukaba ibiryo by’amatungo.
Ati “Icya mbere ni uko umuceri usubizwa aho wakuwe cyangwa icya kabiri bagashaka amasoko mu bantu bafite amatungo kuko wajya mu biryo by’amatungo. Kuwushyira ku masoko yo mu Gihugu ntibishoboka kuko ntufite ubuziranenge bwa nyabwo.’’
Leta yihaye icyumweru cyo kuba yahaye umurongo ikibazo cy’umuceri winjijwe utujuje ubuziranenge no gukaza ingamba zo gupima uri ku isoko harebwa imiterere yawo.
Nk’uko ibipimo bibiteganya, nimero ya mbere y’umuceli mwiza ntigomba kurenza 5% by’uwamenetse, ariko ubu bugenzuzi bwagaragaje ko impeke zamenetse zigera kuri 57%. RRA na Rwanda FDA byafashe icyemezo cy’uko uwafashwe ukwiye gusubizwa mu bihugu waturutsemo.