Mukamana Elevaniya wabaye ikimenyabose ubwo ibitangazamakuru byo mu Rwanda byamutabarizaga ku mibereho mibi y’abana be nyuma y’uko ajyanwe mu kigo cy’inzerezi cya Nyabishongo mu karere ka Rubavu, aravuga ko akwiriye guhabwa inzu yatomboye, iyo ubuyobozi buvuga ko buzamwubakira ikazahabwa abandi bagenerwabikorwabikorwa.
Uyu muturage wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyundo uvuga ko nyuma yo guhabwa ubutumwa bugufi n’abayobozi bo mu nzego zifata ibyezo harimo na Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert, maze agafata icyemezo cyo kurara inyuma y’inzu yatomboye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, yatwawe mu kigo cy’inzererezi ariko abamusuraga bose bakamubwira ko itangazamakuru riri kumutabariza.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 20 werurwe 2024, umunyamakuru wa BWIZA yamusuye aho acumbitse, hagizwe muri zone y’ibiza atubwira ko atunzwe no guca inshuro nta handi yari kubasha kwigondera inzu yo guturamo we n’abana batanu, barimo babiri arera nk’uko abyivugira.
Ati: “Natoranyijwe mu baturage batishoboye bagombaga gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, duhabwa amahugurwa twitegura kujya kuzituzwamo, natunguwe no kuba ku munsi wa nyuma abnadi barahawe izo batomboye njyewe sinyihabwe, kandi ntigire undi ihabwa, byarambabaje cyane nandikira inzego zose z’ubuyobozi kuva ku Rwego rw’akarere kugeza ku mukuru w’Igihugu.”
Nyuma y’izo nyandiko zitandukanye nagiye mpamagarwa ndetse nkandikirwa ubutumwa bugufi n’abarimo guverineri bambwira ko naza ngahabwa inzu natomboye, ariko ngakomeza guteragiranwa, kugeza ubwo bambwiye ngo nze kuyimukiramo nzana n’abana turahirirwa ariko ntitwahabwa urufunguzo rwayo duhitamo kuyirara inyuma.
Muri uko kuyirara inyuma haciyemo iminsi itatu, haje abayobozi batandukanye ariko ntawigeze akemura ikibazo cyanjye, ahubwo bahisemo kuzana imodoka ya Polisi mu rukerera banyambika amapingu, bantwara ntazi iyo bantwaye nisanga mu kigo cy’inzererezi.
Mukamana Elevaniya avuga ko yari ahangayikishijwe n’imibereho y’abana be, dore ko ariwe usanzwe abacira inshuro mu gihe cyose yamaze muri icyo kigo umutima we ngo ntiwari hamwe ibyamuteye kugabanyukaho ibiro birenga 10 kubyo yari asanywe.
Ikindi kintu avuga cyadindije kuba atarahabwa inzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira ari uburyo ku munota wa nyuma yabwiwe ko Perezida atakije kuwutaha, kuko yari kumugezaho icyo yita akarengane yagiriwe.
Ubuyobozi bw’akarere ntibuvuga rumwe na Mukamana Elevaniya ku kuba yaratomboye inzu muri uyu mudugudu
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ibyo kuba uyu mubyeyi yaratomboye inzu mu mudugudu atabizi.
Ati “Ibyo kuba uyu mubyeyi yaratomboye inzu ayo makuru ntayo nzi, kandi ntabwo ariwe muturage wenyine uri kurutonde rw’abazubakirwa dore kugeza uyu munsi inzu arimo ayikodesherezwa na Leta, ibyo avuga ntituzi aho abikura. N’umuturage nk’abandi bose badafite ubushobozi, leta irabubakira ariko we arahirwa kuko ari nayo imukodeshereza, igihe nikigera tuzamwubakira.”
Akomeza avuga ko uyu muturage adakwiriye kwishyiramo ko azatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira kandi ibyashingiweho atabyujuje, kuko tutagendera kubyo yifuza ahubwo tugendera kubujuje ibisabwa.
Umudugudu w’ikitegererezo wa Muhira wubatswe mu buryo bugezweho utuyemo imiryango igera ku 142 yiganjemo abatishoboye bakuze n’abafite ubumuga butandukanye ariko hakaba n’inzu zigera ku 10 zitigeze zihabwa imiryango harimo na nimero 340 bivugwa ko ariyo ntandaro yo kujyanwa mu kigo kijyanwamo inzererezi cy’agateganyo cya Nyabishongo kwa Mukamana Elevaniya.