Kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, hagaragaye umuturage wahingaga urumogi mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Mulinja,mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kibirizi,nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Bikekwa ko yahinze urumogi mu murima w’amasaka no mu gice cy’igikari cy’urugo rwe.
Amakuru akomeza avuga ko inzego z’umutekano zasanze muri uwo murima harimo ibiti by’urumogi bisaga 70, birimo n’ibyari byarumye bigakekwa ko yari yaratangiye gusarura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muturage yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bakamenyesha ubuyobozi.
Yagize ati “Byagaragaye ku bw’amakuru yatanzwe n’abaturage, hanyuma hakorwa ‘operasiyo’ yo kujya kubigenzura.”
Mu mwaka wa 2021,ni bwo mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri ryemera ihingwa ry’urumogi,ariko ku mpamvu zifatika zijyanye n’ubuvuzi,kandi bigatangirwa uruhushya n’inzego zibifitiye ububasha.
Ibi bisobanuye ko uyu muturage we aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahabihanirwa kuko atari ku rutonde rw’ababyemerewe.