Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yaburiye abayobotse uburyo bwa STT, bwizeza ababwinjiyemo gushora amafaranga bakungukirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ababwira ko iki kigo nta hantu cyanditse mu nzego zigenzura serivisi z’imari.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yaburiye abayobotse uburyo bwa STT, bwizeza ababwinjiyemo gushora amafaranga bakungukirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ababwira ko hari uburiganya bwinshi buba buri inyuma y’ubu bucuruzi.
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kane Tariki 21 Werurwe mu 2024, ubwo BNR yagarukaga ku myanzuro ya Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga.
Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ikijyanye n’ikoranabuhanga benshi bamaze kumenya nka STT, rimaze kuyobokwa n’umubare munini w’Abanyarwanda.
Abashaka gutangira gukoresha STT basabwe kugira amafaranga runaka bishyura, noneho buri kwezi bakazajya bahabwa inyungu runaka bitewe n’ayo bashyizemo n’umubare w’abantu binjijemo.
Abakoresha STT baba bashobora kubikuza aya mafaranga y’inyungu igihe cyose babishaka, bakizezwa ko nihashira igihe runaka bazasubizwa na cya gishoro cyabo.
Ibi byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko nta hantu hazwi iki kigo gikorera mu Rwanda uretse abantu bamwe bavuga ko bagihagarariye.
Ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’imikorere ya STT, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yasabye Abanyarwanda kuyirinda ndetse n’ibindi bigo byose bikora nka yo.
Ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”
Rwangombwa yakomeje kimwe mu bibazo abantu bagarukaho, ari uko iyi STT ari sosiyete yanditswe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, gusa ko kuba yanditse bitavuze ko ifite gutanga serivisi itanga.
Ati “Buri gihe iyo tuvuze kuri ibi abantu baravuga ngo ariko banditse muri RDB, ariko reka mbwire abaturage ko buri muntu wese ushaka gutanga serivisi ifite aho ihuriye n’imari, ahabwa uruhushya na BNR cyangwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA).”
“Kubona uruhushya rwa RDB baragenda gusa bakiyandikisha nk’ikigo cy’ubucuruzi, ariko iyo ufite aho uhuriye na serivisi z’imari uhabwa uruhushya na BNR cyangwa CMA, niba abo bantu badafite uruhushya rutangwa na rumwe muri izo nzego, sigaho wishoramo amafaranga.”
Yavuze ko hari abantu bibaza impamvu abakora ubu bucuruzi, bemererwa kubukora, avuga ari ibintu bigoye kurwanya kuko “bikorerwa kuri internet ku buryo bigoye kubikurikirana”.
Ati “N’iyo tubamenye Polisi na RIB ikabakurikirana hari ababa baramaze guhomba amafaranga yabo.”
Yakomeje asaba Abanyarwanda kugendera kure ibi bikorwa bisa n’ubutekamutwe kuko umuntu adashobora gukira mu ijoro rimwe nk’uko ibyinshi muri ibi bigo biba bibivuga.
Ati “Ndagira abantu inama yo kwirinda ibi bigo bikora ubujura bibizeza gukira mu ijoro rimwe, ntabwo bishoboka uzahomba amafaranga kandi ni wowe wo kwirengera ingaruka […] nujya muri ibi uzamenye ko ugiye kubura amafaranga yawe.”
Ubucuruzi bw’amafaranga nk’ubu bwa Pyramid bumaze kumenyekana cyane mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye, inzego zibishinzwe zirimo n’iz’ubutabera zagiye zifunga ndetse zigahagarika ibigo bibukora.
Abagiye bashora abantu muri ibi bikorwa, bagiye bashinjwa ibyaba birimo nk’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.