Umugore yatabawe ubwo yari agiye kwiyahura asimbutse mu igorofa rya gatanu ry’inyubako y’inkundamahoro iherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara i Nyabugogo ikaba ari inyubako imaze kumenyererwa ko abantu bakunze kuyiyahuriraho.
Ni umugore ukomoka mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro washatse kwiyahura kuri iyi nyubako iherereye i Nyabugogo ku wa gatanu mu masaha ya saa sita z’amanywa gusa ngo yaje gutabarwa atari yagera kuri uwo mugambi kubera imfatamashusho ziri muri iyi nubako zamurebaga zigatuma abashinzwe umutekano batamushira amakenga batangira kumukurikirana nyuma baza gusanga yari afite umugambi wo kwiyahura.
Uyu mugore wafatanywe ibarwa yari yanditse avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera ko yasanze Isi ishaririye.
Ubuyobozi bwa bw’Inkundamahoro bwabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko camera zishinzwe umutekano w’iyi inyubako ari zo zerekanye amashusho y’uko uyu mugore ashaka kwiyahura, abashinzwe umutekano bahita bajya kuburizamo iki gikorwa.
Uyu mugore we yabwiye IGIHE ko yari agiye kwiyahura kubera ko yasanze isi ntacyo imumariye n’ubuzima bumushaririye.
Yagize ati “Ikibazo mfite n’uko hari ibintu mba mbona nkeneye nakwihaye kuva mfite amaboko n’amaguru n’umutwe, nubwo abantu bakunda kunyita umusazi ndi muzima pe!. Njya nkurura ubuzima bwanjye nkabona nta cyiza cy’isi.”
Uyu mugore yavuze ko ari ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura ariko ko yaganirijwe, agahumurizwa akerekwa ko adakwiye kwiheba no gushaka kwivutsa ubuzima.
Si ubwa mbere ku nyubako y’inkundamahoro iherereye i Nyabugogo havugwa kwiyahura dore ko no muri iki cyumweru gishize hari umusore uvuka mu karere ka Karongi wahiyahuriye akaba uwa kane umaze kuhiyahurira muri uyu mwaka wa 2021.
Abahanga mu by’Ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko abenshi mu biyahura, baba basanganywe ibibazo byo mu mutwe bitavuwe hakiri kare ari nabyo bikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda muri iki gihe.