Rafael York ukina hagati asatira mu ikipe ya Gefle IF yo mu Cyiciro cya kabiri muri Suède, yatangaje ko yatunguwe no kuba atarahamagawe mu ikipe y’igihugu, Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti muri uku kwezi kwa gatatu.
Ku ikubitiro, amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yabonye ni uko Rafael York yari mu bakinnyi bashoboraga kwitabira ubutumire bw’Amavubi ku mikino ya Madagascar ndetse na Botswana, gusa aza gukurwamo ku munota wa nyuma.
Ubwo twaganiraga n’uyu mukinnyi yavuze ko nta muntu wo muri Ferwafa wigeze amuvugisha kandi amaze iminsi yitwara neza.
Yagize ati “Nta muntu wamvugishije, nta n’ubwo bavugishije ikipe yanjye. Naratunguwe kuko meze neza bitandukanye n’umwaka ushize ubwo navunitse ubugira gatatu. Ubu maze amezi abiri nkina ndi mu bihe byanjye kandi mpora niteguye gukinira ikipe y’igihugu.”
Rafael York uheruka mu ikipe y’igihugu ku mukino yanganyijemo na Bénin 0-0, yari yagiriwe icyizere n’Umutoza mushya w’Amavubi, Umudage Torsten Spittler Frank amuhamagara mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino ibiri ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo izakinwa tariki 15 na 21 Ugushyingo 2023 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Nyuma y’uko FERWAFA yandikiye Gefle IF isaba ubutumire bwa Rafael York, iyi Kipe na yo yasubije FERWAFA ibamenyesha ko uyu musore atazaza i Kigali kubera imvune yagize tariki 6 Nzeri 2023, mu mukino wa Shampiyona banganyijemo na Östersunds FK ibitego 2-2.
Uyu musore ukunzwe n’abatari bake bafana Amavubi yabwiye abakunzi b’Amavubi gukomeza kuba inyuma y’iyi kipe kuko ari cyo abakinnyi baba bakeneye.
Ati “Abafana bagomba gukomeza gushyigikira abakinnyi kuko aba baritanga banakunda gukinira igihugu cyabo. Birakwiye ko bamenya ko iyo babashyigikiye bibongeramo imbaraga.”
Amavubi atarimo Rafael York azakina imikino ya gicuti na Botswana tariki ya 22 Werurwe 2024, yongere akine na Madagascar tariki 25 uku kwezi.
U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri, naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.