Nubwo zifatwa nk’inkota y’amugi abiri ni ukuvuga ko zishobora no gusenya zikangiriza byinshi, ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga ni isoko y’amafaranga ku babiteguye neza bakazubaka mu buryo budahonyora amategeko y’abazishinze cyangwa y’ibihugu zikoresherezwamo.
Bitandukanye n’abazikoresha mu bikorwa byo kwishimisha gusa, ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha, hari abazibonyemo amahirwe y’akazi kabinjiriza akayabo, ku buryo mu buryo utabasha kumva, kandi bwashobokera buri wese wabyiyemeje.
Urugero rwa hafi ni nka Charli D’Amelio wishyurwa miliyoni 17,5$ (arenga miliyari 22 Frw) na TikTok ku mwaka.
Kubera gukoresha uru rubuga mu buryo bubyara inyungu kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 19 afite abamukurikira kuri TikTok bagera kuri miliyoni 152 akaba abarirwa umutungo wa miliyari 38 Frw.
Si TikTok gusa ishobora kuba inkomoko y’amafaranga kuko na Instagram, Twitter na Facebook, byose byabaye imari ishyushye ku bamenye kubibyaza umusaruro, zikiyongera kuri You Tube yo imaze gukiza abatabarika cyane cyane abayimenye rugikubita.
Nko kuri Instagram uru rubuga ruha Cristiano Ronaldo agera kuri miliyoni 2.3$ ku butumwa bumwe ashyizeho, mu gihe kuri Twitter uyu mugabo nawe ari mu bahabwa akayabo aho imuha miliyoni 3,23$ (arenga miliyari 4 Frw) ku butumwa bumwe ariko bwishyuwe ni ukuvuga abo yamamariza.
Iyo tuvuga ubutumwa bwishyuye ni ha handi ikigo runaka gikorana na nyiri konti, bijyanye n’uko imbugankoranyambaga ze zirebwa cyane, bikamusaba guhanga ubutumwa buvugitse mu buryo busa n’ibyo akunda gushyiraho bwamamaza ibicuruzwa byabo
Ntiwumve ko ari icyamamare (nubwo na byo bimufasha) ngo utekereze ko ari yo mpamvu nyamukuru ituma ahabwa amafaranga ngo wumve ko wowe utabishobora, ahubwo kuzikoresha mu buryo bufite intego, bwubaka ndetse buhozaho ni byo bituma uzungukiramo.
Niba ubihakana wajya kureba igihe Khaby Lame, yatangiye gukoresha TikTok.
Uyu musore w’umunya-Senegal mu bihe bya Covid-19 yirukanwe mu ruganda yakoragamo mu Butaliyani, abuze uko abigenza, atangira gushyira amashusho kuri TikTok ku buryo bwihariye atavuga, ariko ubu ari mu bishyurwa akayabo, aho arenga ibihumbi 750$ abihabwa kuri video imwe.
Imbuga nkoranyambaga zoshyura akayabo ni nyinshi atiko reka twibande ku mbuga nka TikTok, Instagram, Twitter na Facebook, dore ko ari zo zikunze gukoreshwa mu Rwanda ariko abazikoresha ntibumve amahirwe azirimo.
TikTok ni urubuga rwa gatandatu rukoreshwa na benshi mu Isi. Rufite abarengaho gato kuri miliyari imwe bayikoresha buri kwezi ku buryo buhoraho nk’uko ubushakashatsi bwakozwe muri Mutarama 2020 bwabigaragaje.
Kugira ngo uru rubuga rutangire kukwishyura, ugomba kuba ufite hejuru y’imyaka 18, ufite abagukurikirana barenga ibihumbi icumi ukaba unafite abarebye amashusho yawe ku mpuzandengo y’ibihumbi 100 mu gihe cy’iminsi 30.
Iyo wujuje ibi uhita usaba uru rubuga gutangira kukwishyura, ubusabe ukora binyuze mu nyandiko. Nk’urugero amashusho yarebwe n’abantu 3000 nyiri konti ashobora guhabwa 20$.
Kwinjiza amafaranga bijyana no gukorana n’ibigo bishobora kugana nyiri konti mu gihe bibona ko hari aho yabageza mu kwamamaza ibicuruzwa byabo bikagenda, ubundi bagakorana akamamaza ibicuruzwa byabo bakamwishyura.
Guhitamo ibyo abagukurikira bakunda kandi bikaba ari umwihariko wawe, guhora ushyiraho amashusho cyangwa ubundi butumwa budatuma abagukurikira binuba, kuganira n’abagukurikira imbonankubone, ni byo bituma ushobora kwinjiza amafaranga kuri TikTok.