Mukamana Elvania wari ufungiye mu kigo cyinyuzwamo by’agateganyo ’abananiranye’ cya Nyabushongo mu karere ka Rubavu yarekuwe saa kumi n’imwe z’umugore wo kuri uyu wa 19 Werurwe.
Ibi byabaye nyuma y’aho Radio&TV10 imenye ikibazo cye ikamukorera ubuvugizi ndetse ubuyobozi bugakurikirana ikibazo cye
Amakuru yo kurekurwa kwe yemejwe n’umukobwa we w’imyaka 14 witabye telefoni ye (ya nyina),nkuko iki kinyamakuru kibitangaza.
Uyu mubyeyi Elvania yaregwaga guteza umutekano muke mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugerero. Avuga ko yatomboyemo inzu maze Visi Meya akamubuza kuyituramo.
Visi Meya we avuga ko uriya mubyeyi atigeze atombora inzu n’ubwo ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.
Yongeraho ko mu byagenderwagaho ngo umuryango uhabwe inzu muri uriya mudugudu harimo kuba uwo muryango utarengeje abantu 4.
Hagati aho, inzu Elvania acumbitsemo ikodeshwa n’akarere ka Rubavu.
Ikindi, igihe yari afungiwe mu nzererezi, akarere kahaye abana ibishyimbo n’ifu y’igikoma, nk’uko umukobwa we amaze kubimbwira.
Uyu mukobwa yavuze ko abana bose bafite iwabo hamwe ari abana batanu. Umukuru ni umuhungu w’imyaka 19 uri mu ishuri ry’imyuga akaba yiga ataha. Umuto afite imyaka 5. Ikindi, babiri ni abo nyina yatoraguye akaba abarera nk’abana be.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Pacifique Ishimwe,yavuze ko Elvania yamaze kugaragaza guhinduka nyuma yo gufata umwanzuro wo kujya muri irya mudugudu akajya arara ku nzu avuga ko ariye ndetse ngo akavuga ko ubuyobozi nibutayimuha aziyahura kuri etaje.