Pasiteri Gbenga Filani wo muri Nigeriya yatawe muri yombi nyuma yuko asize amavuta mu gitsina cy’umugore wari utwite maze akoresha igitsina cye asunika ayo mavuta ngo agere ku mwana aho yamubwiraga ko umwana yitambitse mu nda.
Uyu mu Pasiteri wo mu itorero rya The Celestial Church of Christ, CCC, ngo yatumijeho uyu mugore utwite inda y’amezi atanu utatangajwe amazina ye kumusanga mu rusengero amubwira ko ngo umwana atwite yitambitse mu nda ko aramusiga amavuta azatuma abyara neza.
Uyu mupasiteri ngo yafashe amavuta yifashishije urutoki rwe ayasiga mu gitsina cy’uyu mugore utwite maze nyuma ngo kugira ngo agere ku mwana uri mu nda akoresha igitsina cye ayasunika murabyumva namwe ko ubwo yamurongoraga. Uyu mu pasiteri ngo yamubwiye ko ibyo byakagombye kuba byakozwe n’umugabo we ngo ariko kuva adahari akaba yabimukoreye.
Uyu mugabo ari guhatwa ibibazo ku kuba yaba yarafashe urutoki rwe, akarukoza mu mavuta, akayasiga mu gitsina cy’umugore nyuma akamusambanya avuga ko byari kuba byiza ari umugabo we ubikoze gusa ari ngo nta kundi yari kubigenza.
Uyu mugore w’imyaka 19 yihutiye kujya kuri polisi akimara kumva ibintu bitameze neza avuga ngo “ Pasiteri yambwiye ko umwana yitambitse mu nda ntazabyara neza. Ashyira amavuta mu myanya y’ibanga yanjye nyuma arambwira ngo kugira ngo agere ku mwana neza reka akoreshe igitsina cye. Yambwiye ko ubundi ibyo byari gukorwa n’umugabo wanjye ariko ngo ubwo adahari nimureke mbikore.”
Uyu mugore avuga ko nyuma yo kuryamana n’uyu mupasiteri ari bwo yagaruye ubwenge mu gihe Filani yamubwiye ko atagomba kugira uwo abibwira habe na nyina umubyara. Yamubwiye ko naramuka abivuze azapfa.
Umuvugizi wa Polisi muri Ondo, DSP Funmilayo Odunlami, yavuze ko Fani asanzwe atanga ibiganiro kuri radiyo muri Ondo kandi ko yamaze gutabwa muri yombi.