Tariki ya 30 Ugushyingo, Ingabo za Uganda zatangije ibikorwa bya gisirikare byo gushyira iherezo ku mutwe w’iterabwoba wa ADF, nyuma y’igihe ugaba ibitero ku baturage b’inzirakarengane bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ibi bikorwa by’ingabo za Uganda ziri muri Kongo aho zifatanije n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF gusa ivuga ko ikibazo cyuyu mutwe ko kireba ibi bihugu byombi gusa.
Leta ya Uganda biciye mu munyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Henry Oryem Okello, iherutse gutangaza ko ishyigikiwe n’u Rwanda mu bikorwa ingabo zayo zirimo byo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF.
Minisitiri Oryem aganira na Televiziyo ya NTV yagize ati: “Twabonye ubufasha bwa Kenya n’ibindi bihugu. Ntabwo twahise tubona igisubizo cy’ako kanya k’u Rwanda, ariko turabizi ko bari ku ruhande rwacu.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aganira na RFI, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare ingabo za Uganda n’iza Congo Kinshasa zirimo byo guhashya ADF ari ikibazo kireba Kampala na Kinshasa gusa.
Cyakora cyo yavuze ko u Rwanda ruri gukurikiranira hafi imigendekere ya biriya bikorwa bya gisirikare, ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano w’u Rwanda, mbere yo gushimangira ko guharanira umutekano w’akarere biri mu nyungu za buri wese.
Kuri ubu ibikorwa byo guhiga ADF ingabo za Uganda na RDC zirimo biri kubera i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, agace kari kure cyane y’umupaka w’u Rwanda. Cyakora cyo u Rwanda rusanga Uganda ishobora gukina undi mukino.
Umwe mu bantu begereye ubuyobozi bw’u Rwanda wavuganye na RFI yagaragaje ko “Niba ibi bigarukira gusa ku kurwanya ADF, nta kibazo gihari. Ariko niba Uganda ishishikajwe no gutera inkunga indi mitwe yitwaje intwaro iri muri RDC igamije guhungabanya u Rwanda, byo byaba ikibazo.”