Umugabo wo mu gace ka Chilenje mu mujyi wa Lusaka muri Zabia, yabwiye urukiko rw’ibanze rwa Boma ko ashaka gutandukana n’umugore we kubera ko yagiye gushyingura umuvandimwe we akagaruka yogoshwe ku myanya y’ibanga kandi ariwe wari usanzwe abimukorera.
Umucuruzi witwa Dimas Chapwasha ufite imyaka 48 niwe wareze umugore we Ruth Bweupe w’imyaka 36 asaba gatanya.
Uyu mugabo avuga ko akeka ko uyu mugore yari avuye kumuca inyuma kuko nyuma y’iminsi ine aribwo yagarutse mu rugo avuye gushyingura umuvandimwe we,akaza yogoshwe ku myanya y’ibanga aho akeka ko uwo basambanye ariwe wabimukoreye.
Bwana Chapwasha yabwiye urukiko ko nubwo amaze imyaka 13 ashakanye na Bweupe bakaba bafitanye abana batatu, uyu mugore we ari umunyamayeri kandi amuca inyuma kenshi.
Chapwasha yatanze ubuhamya mu rukiko avuga ko ubwo umuvandimwe w’uyu mugore we yapfaga aribwo akeka cyane ko yamuciye inyuma.
Ati: “Amaze guhamagarwa ko umuvandimwe we yapfuye,yarababaye ananirwa kurya ifunguro rya saa sita avuga ko adashobora kwishima mu gihe umurambo wa mukuru we uryamye mu buruhukiro.
Namwemereye rero kujya gushyingura. Ntabwo nashoboraga kujyana nawe kubera ko abana bacu bari bato cyane ku buryo batashobora gusigara bonyine.”
Chapwasha yavuze ko umugore we yamaze iminsi ine hanze maze agarutse mu rugo, atungurwa no gusanga yogoshwe ku myanya y’ibanga kandi yaravuye mu rugo atabimukoreye nkuko byari bisanzwe.
Ati: “Namubajije uwamwogoshe kuko zari inshingano zanjye kubimukorera kandi ntabwo yogoshwe mbere y’uko ajya gushyingura.Yansubije ko nyuma yo kubona amakuru y’urupfu rw’umuvandimwe we, yagiye mu bwiherero ariyogosha mbere yo kugenda. Ntabwo nashoboraga kumwizera kuko yari ababaye cyane ku buryo atashoboraga kubona imbaraga zo kwiyogosha “.
Chapwasha yabwiye urukiko ko gukeka umugore we byatangiye ku mugoroba umwe ubwo yasigaga telefone mu rugo hanyuma umugabo udasanzwe akamuhamagara.
Ikinyamakuru Zambian Observer dukesha iyi nkuru nticyavuze igihe urubanza rwabereye.