Hari abahanzi nyarwanda benshi bamenyekanye mu kuririmba indirimbo z’urukundo zifashishwa n’abakundana mu gukomeza kuhira urukundo rwabo, gusa benshi mu bafana b’aba bahanzi usanga bibaza niba bo bafite abakunzi batura izo ndirimbo cyangwa niba ntabo bafite aka wa mugani ngo “Umubumbyi arira ku rujyo”.
Kuri iyi nshuro turagaruka kuri bamwe muri aba bahanzi bakunze kuririmba indirimbo zuje imitoma bagakundwa na benshi, ariko bakaba bashobora kuba nta bakunzi bafite cyangwa batifuza kubahishurira isi.
Andy Bumuntu
Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi batwaye imitima igitsina gore yaba abo mu gihugu ndetse no hanze, bitewe n’uburyo aririmba urukundo bigahura n’ijwi rye rinyura benshi. Kenshi akunda kumvikana ahakana yivuye inyuma iby’uko yaba hari umukunzi afite.
Mu 2021, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Valentine’ yigeze gutangaza ko nta mukunzi agira, ariko ko namubona azahita akora ubukwe, bitungura benshi bari baziko amufite.
Birashoboka cyane ko Andy Bumuntu yatandukanye n’umukunzi we wa mbere mu 2019 kuko yavuze ko indirimbo ye “Mine” yayandikiye umukunzi we mu 2016 n’ubwo atigeze ahishura amazina ye.
King James
Undi muhanzi ukunze kwibazwaho cyane ni King James wigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda kubera ijwi rigoroye n’injyana igusha amarira ya benshi.
Ni umwe mu bahanzi nyarwanda babayeho ubuzima bucecetse budapfa kugera mu itangazamakuru, nyamara nanone ni umwe mu bavuzwe cyane mu nkundo n’abakobwa batandukanye kuva mu 2015, hari na bamwe barenzagaho bakavuga ko yaba ari mu myiteguro y’ubukwe nyamara bikarangira bibaye ibihuha.
Kugeza ubu ntawakemeza ko King James yaba afite umukunzi nk’uko yabivuze, avuga ko najya mu rukundo azishimira kubishyira hanze.
Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Nyuma yawe, Igitekerezo, Ndagukunda, Ese warikiniraga n’izindi nyinshi, ni umwe mu bahanzi bibasirwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamusaba gushaka umugore.
Juno Kizigenza
Kwizera Bosco wamamaye nka Juno Kizigenza umaze igihe akunzwe mu n’abatari bake, kuva yatandukana na Ariel Wayz mu 2021, nta mukunzi uzwi afite, ndetse iyo muganiriye kenshi iby’urukundo uba wumva abyitarutsa.
Aherutse gutangaza ko umunsi wahariwe abakundana, wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka ntacyo uvuze kuri we kuko nta mukunzi afite, ariko ko ari kumushaka ku buryo amubonye bakomezanya.
Nel Ngabo
Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music ni umwe mu bahanzi bakiri bato benshi bemeza ko ahazaza habo mu muziki ari heza cyane, ari muri bamwe bakora indirimbo z’urukundo, mu gihe nta mukunzi yigeze yerekana mu myaka yose amaze mu muziki.
Nel ngabo w’imyaka 26 yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe nka Nzahinduka, Ya Motema yahuriyemo na Platini P, Sawa nizindi.
Alyn Sano
Alyn Sano ni umwe mu bakobwa bahagaze neza mu muziki nyarwanda kandi basohora ibihangano bishya umusubirizo,
Sano yigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi mugenzi we, nyakwigendera Yvan Buravan, nyuma y’indirimbo bakoranye yitwa We the Best, nyamara baza bombi kubihakana, icyo gihe bombi bahishuye ko batatekaganya kujya mu rukundo vuba.
Uyu muhanzikazi ukunda kuririmba indirimbo z’urukundo, ni umwe mu batumvikana mu nkundo, akaba nta makuru ahari agaragaza ko yaba ari mu rukundo na gato.
Mike Kayihura
Mike Kayihura ugezweho mu muziki nyarwanda, akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmbamo, bituma benshi b’igitsina gore bamukunda, bivugwa ko nta mukunzi afite kujyeza ubu.
Ariel Wayz
Umuhanzikazi Ariel Wayz wavuzwe mu rukundo na Juno Kizigenza, nyuma bakaza gutandukana, amaze igihe ari mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, by’umwihariko uwiganjemo urukundo ariko nta mukunzi uzwi afite kugeza ubu.
Aherutse gutangariza IGIHE ko nyuma yo gutandukana na Juno, yakundanye n’abasore babiri ariko bikarangira byanze, ku buryo yahisemo kubarekera icya rimwe aho kwirushya mu mutwe.
Kevin Kade
Kevin Kade ugezweho mu ndirimbo ‘Jugumila’, amakuru aturuka mu bantu bamwegereye, avuga ko nta mukunzi afite bazi, ariko ko yabinyuzemo nk’abandi bose.
Kade azwi mu ndirimbo zuje imitoma zirimo ‘Kao’, ‘Umuana’, ‘Like you’, ‘My bae’ n’izindi zitandukanye.
Confy
Confy umwe mu bagezweho muri iyi minsi kubera ijwi rye rikurura benshi, nta mukunzi uzwi afite. Confy azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Pole pole”, ‘Jowana’, “Igikwe’, ‘Dimension’ n’izindi.
Ross Kana
Ross Kana ugezweho mu ndirimbo zirimo ‘Sesa’ ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’igitsinagore i Kigali, ariko kugeza ubu amakuru nyayo agaruka ku buzima bw’urukundo rwe azwi na we n’abandi bake.
Bwiza
Bwiza Emerance wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Do me’, ‘Ready’ n’izindi, ni umwe mu bahanzikazi batarenzwa ingohe mu muziki nyarwanda, n’ubwo iby’urukundo rwe ari ibanga rikomeye.
N’ubwo benshi muri aba bahanzi inkuru zabo z’urukundo zitamenyekana mu itangazamakuru, hari ubwo usanga bafite abakunzi gusa bakaba barahisemo kubigira ibanga rikomeye kugira ngo hatagira ikibangamira ikindi.