Abaturage batuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarabana barahamya ko kamera yapimaga umuvuduko w’ibinyabiziga ku muhanda ko yibwe n’umuntu utari wamenyekana kuko ngo babyutse bagasanga ntayo ihari nkuko byari bisanzwe.
Batangarije BTN TV ko iyi kamera yari iteretse ku rurabo ruri iruhande gato rw’uyu muhanda mu masaa sita cyangwa saa saba z’amanywa, ngo ikaba ishobora kuba yibwe kubera uburangare bw’abapolisi bayishinzwe baba barayihibagiriwe.
Umwe muri aba baturage uvuga ko ahorana n’aba bapolisi yagize ati: “Ubundi bayibye mu masaa sita. Ubundi aba bapolisi besitara camera iyo baje, bajya aha ngaha [yerekana parikingi iri hafi y’aho ahagaze]. Iyo baje aha ngaha rero, bahita bamanuka bakajya ku muhanda. Noneho yo bayesitara hariya ahari ikirabo kuri kiriya giti cya Gereveriya. Ubwo nyine umwe asigara hano mu modoka, abandi bakaba bari hariya ku muhanda bareba camera. Ariko ubwo urumva tuba turi kumwe hariya. Igihe cyo gutaha saa sita iyo zigeze, bahita bataha.”
Yakomeje ati: “Umutipe umwe, kuko nyine baba bayisize mu modoka iyo mashini [ikorana na camera], yaraje arayitora, aramanuka nyine bagiye kuzibika, ubwo baramanuka, njyewe nagumye hariya mu nzu nicaye, bo baragenda bakora ibyabo, barahaguruka, ubwo bahagurutse hashize nk’iminota itanu, icumi hafi aho, bahamagara Umupompisite wari uhari, aravuga ati ‘muturebere aho ngaho niba hari icyuma twaba tuhataye, ubwo Umupompisite aragenda, arashaka arabura.”
Undi ati: “Sinzi uko byagenze ariko njye ni uko nabyumvise. Kuko naje nsanga bari kuyishaka bayibuze.” Abajijwe umubare w’abapolisi bayishakaga, yasubije ati: “Umwe yari yambaye, undi atambaye. Bari babiri.”
Uyu munyamakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021, muri aka gace kashyirwagamo camera habyukiye itsinda ry’abapolisi bisa n’aho bakoraga iperereza rigamije kumenya irengero ryayo. Amashusho yafashe agaragaza bane bari bambaye impuzankano n’uwambaye iya gisivili.
Gusa mu kiganiro yagiriye kuri TV1, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yahakanye ko camera yabuze kuko ngo mu bubiko bwazo bigaragara ko zose zirimo. Yagize ati: “Ntabwo ari byo. Kugeza ubu ngubu camera dufite ziri portable [zigendanwa] turazifite muri store, nta camera yigeze yibwa. Camera zirahari, ni igihuha.”