Abataka ibihombo,ubukene gusiragizwa ndetse n’ibindi batewe n’ikorwa ry’umuhanda Kibisabo-Muringa–Gitebe biganje mu Kagari Mwiyanike Umurenge wa Muringa Akarere ka Nyabihu.
Abaganiriye n’Ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru bose bemeza ko ngo imyaka isaga ibiri ishize batarishyurwa ingurane y’ibyabo byagijwe n’ikorwa ry’uy’umuhanda ibikomeje kubagiraho ingaruka zirimo ibihombo,ubukene,gusiragira ndetse n’abaza kubaka amafaranga ngo babafashe kwihutisha dosiye. Aha akaba aribo bahera basaba ko bafashwa gukurwa muri iki kibazo cyababereye umutwaro.
Umwe mu bangirijwe n’umuhanda utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati :” Ishyamba ryanjye ryangijwe n’ahanyujijwe umuhanda,bagenzi banjye twari duhuje ikibazo barishyuwe ariko njye narategereje amaso ahera mu kirere”.
Uyu muturage aranakomoza ku ngaruka biri kumugiraho.
Ati : ”Nirirwa nsiragira yaba ku biro by’akagari,umurenge ndetse n’akarere,bose bambwira ko ngo ngomba gutegereza. Iki kibazo kimaze kuntera ibihombo,ndetse n’ubukene,nifuza ko ubuyobozi bwisumbuye bwadufasha tukishyurwa”.
Naho mugenzi we utuye muri uy’Umurenge wa Muringa,nawe utifuje ko imyirondoro ye itangazwa,yemeza ko ngo hari abaza babasaba amafaranga ngo babafashe.
Yagize ati : ”Ejo bundi haje umuntu atubwira ko ngo yoherejwe n’akarere ngo aze kudufasha,yaduciye amafaranga,hari abagiye bamuha ibihumbi mirongo itanu 50,000 abandi mirongo itatu 30,000 nanjye nahisemo kuyatanga kuko ntayandi mahitamo nari mfite”.
Uy’umuturage yemeza ko ngo n’ubwo batanze amafaranga ntacyakozwe.
Ati : ”tumaze kuyamuha yaratubwiye ngo nidukegereza bizakemuka ariko amezi amaze kuba atandatu,amaso yaheze mu kirere. Iki kibazo kimaze kudutera ubukene,abana bataye amashuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri ndetse twabuze n’ayo kwishyura Mituelle”.
Mukandayisenga Antoinette,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yemereye ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru ko Atari azi iby’iki kibazo gusa ngo agiye kugikurikirana nk’umuyobozi.
Yagize ati : ”Ntabwo twari tukizi gusa tugiye kugikurikirana mu maguru mashya,hari bamwe mu baturage bishyuwe indishyi z’ahanyujijwe Umuhanda Kibisabo-Muringa-Gitebe, ndetse na Kagogo-Gakamba-Munzuri,ariko hari n’abandi batarishyurwa kubera kubura ibyangombwa,hari ahantu hangirika nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, k’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere na RTDA tugenda twohereza abatekinisiye bakajya kuhasuzuma nuko na banyiraho bakishyurwa”.
Meya Mukandayisenga asoza agenera ubutumwa abaturage.
Ati :” Turasaba abaturage bafite ikibazo cyo kutishyurwa kuza ku karere tukabafasha,ikindi kandi twabasaba ko batugaragariza abantu babatse amafaranga nabo bagakurikiranwa”.
N’ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muringa n’Akarere ka Nyabihu birinze kugaragaza imibare y’abatuye Umurenge wa Muringa bangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kibisabo-Muringa–Gitebe batarishyurwa ariko abasaga 40 bo muri uy’umurenge nibo bataka ko bari gukorerwa ubwambuzi,uy’umubare ukaba ushobora no kwiyongera.
Aba baturage banemeza ko ngo uretse kuba hari abafite ibyangombwa by’ubutaka batarishyurwa hiyongeraho n’abatabifite bifuza ko ngo bakoroherezwa kubibona kugira ngo bishyurwe amafaranga y’ibyabo byangijwe.