Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko hari gutozwa abakiri bato bazinjira mu mutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, bakazakora uyu mwuga ari ho binjiriye ariko bashobora no kwitabazwa mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe bikenewe.
Ingabo z’u Rwanda zari zisanganywe ibyiciro bitatu birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara. Gusa byitezwe ko mu minsi mike haziyongeramo n’icyiciro cy’ingabo zishinzwe ubuvuzi.
Icyiciro cy’Inkeragutabara kimenyerewemo abasirikare bashoje akazi ka gisirikare, imyaka itanu ikurikiyeho bagahita bajya kuyikorera mu Nkeragutabara.
Ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko iby’aya mavuguru, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yagize ati “Hari igihe abantu batekereza ko Inkeragutabara ari abantu badafite agatege, banegekaye ntabwo ari ko bimeze. Muri iyi minsi rero twongeyemo ko hagiye kubaho ‘Inkeragutabara z’abakiri bato [young reservist]. Twanatangiye kubatoza ku buryo tuzaba dufite umuntu ushobora kuzamuka mu mwuga wa gisirikare ari mu Nkeragutabara akiri muto, bidasabye agomba kubanza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.”
Inkeragutabara zigizwe n’Ingabo zirwanira ku butaka zibarirwa mu mitwe itanu iri mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, hamwe n’inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.
Ati “Ni ingabo nk’izindi, kuko turanazitabaza iyo byabaye ngombwa. Ashobora kugaruka mu kazi bibaye ngombwa, ariko noneho murumva ko dufite n’iyo gahunda yo kugira ngo hajyemo abakiri bato kugira ngo babe Inkeragutabara.”
Ni bantu ki bakirwa mu mutwe w’inkeragutabara?
Mu 2021 ubwo hasohokaga itangazo rigaragaza ko hari abantu bagiye kwinjizwa mu Nkeragutabara, byari byatangajwe ko hinjiramo umunyarwanda ubyifuza, ufite ubuzima buzira umuze, afite imyaka 18 kandi utarengeje imyaka 25 y’amavuko, ntabe yarakatiwe n’inkiko.
Aba agomba gutsinda ibizamini byose bizatangwa kandi agakora imyitozo ya gisirikare y’amezi icyenda.
Bagomba kandi kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire; ari ingaragu; mu gihe ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya kabiri no kuzamura akaba yajya mu Nkeragutabara z’inzobere.
Icyiciro gishya cy’abashinzwe ubuvuzi
Umushinga w’Itegeko Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, aherutse kugeza ku Nteko Rusange umutwe w’Abadepite ukubiyemo impinduka zijyanye n’imiyoborere y’Ingabo z’u Rwanda.
Yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’ubuvuzi ku basirikare bari mu kazi ariko zikanabikora mu baturage hirya no hino mu gihugu.
Ati “Hari igihe tugira gutya tukavura abaturage indwara zitandukanye ariko n’amavuriro yacu aho ari n’ubundi asanzwe afasha abaturage kubavura. Ni yo mpamvu dushaka kubaka urwego rukomeye ruzajya rufasha ingabo mu kazi kazo ariko rugafasha n’abaturage mu bijyanye n’ubuzima rufatanyije na minisiteri y’ubuzima, hanyuma ndetse tukaba twanafasha mu bushakashatsi no gukumira ibirebana n’indwara.”
Yahamije ko urwo rwego rufite abantu benshi babyigiye. Ati “Turimo kwigisha abandi benshi turashaka no gushinga ibitaro by’icyitegererezo bikomeye ku buryo rwose rwazaba ari urwego ruhamye.”
Minisitiri Marizamunda yatangaje ko mu bihe by’amahoro ingabo zishinzwe ubuvuzi zikora akazi ko kuvura abaturage basanzwe ariko n’igihe habaye ibiza ziritabazwa.
Ati “Ni urwego tubona ruri kwaguka ariko kandi rufitiye akamaro igihugu n’abaturage muri rusange cyane cyane mu gihe cy’amahoro ariko haramutse habayeho intammbara cyangwa n’ibindi biza, icyiciro cy’ingabo zishinzwe ubuvuzi kirakora cyane.”
Abagaba bungirije
Ubusanzwe RDF yagiraga Umugaba Mukuru, ingabo zirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara bikaba uko.
Mu gihe iri tegeko rizaba rimaze kwemezwa burundu, buri muyobozi mu bakuru b’ingabo z’u Rwanda azaba afite ubamwungirije.
Minisitiri Marizamunda ati “bijyanye n’inshingano ingabo zifite cyangwa zigenda zigira kandi bikajyana n’imiterere y’umutekano ku Isi yose no mu karere. Byabaye ngombwa ko habaho amavugurura agamije kubaka igisirikare gikomeye gishingiye ku bunyamwuga.”
“Murabibona ko tugira ahantu henshi ingabo z’u Rwanda zijya haba mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, haba ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu, noneho na hano mu gihugu kurinda umutekano w’igihugu n’ibindi bikorwa, no kureba imbere. Ntabwo igisirikare twubaka ari icy’uyu munsi, turubaka igisirikare cy’igihe kirekire.”