Umugambi w’Amerika wo kugeza inkunga y’ibiribwa muri Gaza biciye ku cyambu kireremba bagiye kubaka iribazwaho byinshi ku buryo uzashoboka n’ibibazo by’umutekano.
Abasirikare barenga 1,000 b’Amerika biteganyijwe ko bazakora icyo gikorwa nubwo Pentagon ivuga ko “nta n’umwe muri bo uzakandagira ku butaka”.
ONU n’indi miryango nterankunga ku isi bibona ko Israel irimo gukoresha kwicisha abantu inzara muri Gaza nk’intwaro y’intambara.
Mu kubaka icyo cyambu, Amerika izakorana na kompanyi itazwi cyane yitwa Fogbow, ikuriwe n’abahoze ari abasirikare na ba maneko.
Intego ni ukugeza muri Gaza amaposho miliyoni ebyiri y’ibiryo buri munsi, aho ONU iburira ko inzara irimo kwica abantu.
Ibi ni ibyo tuzi kuri iki gikorwa Amerika iteganya.
Kuki hakenewe kubakwa icyambu nk’icyo?
Uburyo bwihuse cyane kandi bwakora neza ku kugeza inkunga muri Gaza ni imihanda. Ariko imiryango ifasha ivuga ko amananiza ya Israel atuma igice gito cyane ku nkunga icyenewe ari cyo cyinjira muri Gaza.
Ubusanzwe umwaro wa Gaza nta cyambu kibaho, kandi ugizwe n’amazi magufi atuma nta bwato buremereye bushobora kuhahagarara.
Ibyo bituma hakenerwa icyambu cyubatse hirya kure mu nyanja kugira ngo ubwato bw’imizigo buremereye cyane buhahagarare bupakurure, ariko kandi n’indi nzira ntoya y’ubutaka ishobora kunyurwaho n’imodoka zatwara iyo mizigo.
Amerika izubaka ite icyo cyambu?
Amato y’ingabo z’Amerika azahaguruka ku wa gatandatu no ku wa mbere ajyana ibikoresho mu nyanja ya Mediterane. Pentagon ivuga ko gahunda ari iyo guteranya ibice bibiri binini by’icyambu cy’ibyuma kireremba, kigizwe n’uduce twinshi tw’ibyuma.
Hazubakwa kandi ikindi cyambu gito gifatanye n’inzira y’ubutaka yubatswe mu mazi ituruka hirya ku mwaro wa Gaza.
Amato y’ubwikorezi – ahagarara ahantu hari amazi maremare – azajya ageza imfashanyo ku cyambu maze apakururwe bishyirwa mu mato mato, ashobora kugenda hejuru y’amazi atari maremare cyane.
Aya mato mato azajya ajyana iyo mfashanyo ayigeze ku kindi cyambu gito cyubatse gifatanye n’inzira y’ubutaka nayo irimo kubakwa iva ku mwaro neza wa Gaza.
Kuva kuri icyo cyambu gito imodoka z’amakamyo zizajya zifata imfashanyo ziyigeze muri Gaza.
Uyu mushinga udasanzwe igisirikare cy’Amerika cyawukoresheje mbere muri Kuwait, Somalia, na Haiti.
Indi na yo ijya kumera nka wo yakoreshejwe mu bihe by’intambara ya kabiri y’isi ku munsi w’intambara ya Normandie wiswe D-Day.
Muri Nyakanga (7) y’umwaka ushize, igisirikare cy’Amerika cyakoze imyitozo yo kubaka icyambu nk’iki muri Australia.
Mark Cancian wahoze ari koloneri mu ngabo z’Amerika, ubu uri mu kiruhuko, ufite inararibonye muri ibi bikorwa, yabwiye BBC ati: “Birumvikana ko igisirikare ibyo gikunda ari icyambu gisanzwe gikora.
“Ariko buri gihe ntibishoboka, wenda kubera intambara cyangwa ubutumwa bwo gutabara aho bikenewe. Aho rero niho icyambu nka kiriya gikenerwa”.
Umutekano wacyo uzacungwa ute?
Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko kugenda neza kw’iki gikorwa bizava ku mutekano, ikibazo gishobora kuva mu bisasu bivuye mu gace k’intambara cyangwa ku kivunge cy’abasivile ku mwaro.
Admiral Mark Montgomery wamaze imyaka 32 mu gisirikare kirwanira mu mazi cy’Amerika mbere y’uko ajya mu kiruhuko, avuga ko umutekano ari ingenzi cyane ku mwaro n’amazi ari hafi y’uyu mushinga.
Montgomery agira ati: “Ntushobora kugira abasivile hafi y’icyo cyambu. Bashobora kuba ari umubyeyi ushakira ibiribwa abana be – cyangwa ari ushaka kwica umuntu. Ibyo bihita bihagarika ibikorwa.”
Abantu babiri bazi iby’uyu mushinga babwiye BBC ko ingabo za Israel ari zo zizacunga umutekano “w’inyuma” mu kubuza ko hari abasivile begera umwaro no kurinda inyanja. Gutanga imfashanyo byo bizakorwa n’abasivile batoranyijwe b’Abanyepalestine.
Mu gihe Pentagon ivuga ko nta musirikare w’Amerika uzakandagira ku butaka bwa Gaza, inzobere zivuga ko uko ibintu bizaba byifashe bishobora kugorana.
Ni irihe tandukaniro iki cyambu kizazana mu by’ukuri?
Minisiteri y’ingabo z’Amerika ivuga ko iki cyambu kizatuma babasha kugeza amaposho miliyoni ebyiri muri Gaza ku munsi.
Ibyo biryo byaba bihagije kugaburira abaturage benshi cyangwa hafi ya bose miliyoni 2.3 batuye Gaza. Yaba ari imfashanyo iruta cyane igera muri Gaza iciye ku mupaka wa Rafah uva mu Misiri n’uwa Kerem Shalom kuri Israel, hamwe n’imfashanyo irekurwa n’indege.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika yavuze ko uyu mushinga w’icyambu ugiye gukorwa kuko izindi nzira zo kugeza imfashanyo muri Gaza zidahagije. Gusa yavuze ko inzira z’amakamyo aciye ku mipaka nazo ari ingenzi kandi zizakomeza.
BBC