Ubuyobozi bwa Isibo TV bumaze iminsi mike butangije radiyo (Isibo FM) ivugira ku murongo wa 98.7 FM, bwatangiye kwakira bamwe mu bazakora ibiganiro bitandukanye bizumvikana kuri iyi radiyo, barimo amazina amenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ibiganiro by’iyi radiyo nshya izibanda cyane ku myidagaduro, bihagurukanye amazina arimo Mc Buryohe, Uwamwezi Mugire Daphine uzwi nka Bianca, Cyprien Uzabakiriho Djihad, Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe), Mugenzi Faustin muri siporo, Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit Peace Maker, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta na Niyigaba Clement.
Umuyobozi wa Isibo TV, Kabanda JADO aganira na MIE Empire yavuze ko iyi radiyo nshya izibanda cyane ku biganiro by’imyidagaduro ndetse anyomoza amakuru yavuzwe ko yaba yaraguze iyahoze ari KFM.
Ati “Aba banyamakuru bose baje ni ab’imyidagaduro kandi radiyo na yo ni byo izibandaho turashaka kubabera mu myidagaduro amakuru abantu badafite tuyabahe iminsi yose kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru.”
Yakomeje avuga ko ataguze radiyo ya KFM yahoranye umurongo wa 98.7 FM ahubwo washyizwe ku isoko aba ari we uwutsindira.
Ati “Umurongo narigutsindira wose mu yashyizwe ku isoko nari kuwakira, nta mpamvu yo kwibaza ngo kuki nabonye uwa KFM, n’iyahoze ari iya Contact FM cyangwa BBC na yo hari abayitsindiye nanjye iyo ngira amanota nari kuyitsindira , ntabwo ari wo nahisemo, amanota nagize ni wo yampaye, amahirwe yandi ahari ni uko wari umurongo usanzweho imyidagaduro. ”
Ibiganiro by’iyo radiyo bizajya bitangira saa moya z’igitondo bitangirane ikiganiro “Isibo Morning Live kizakorwa na Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe) ndetse na Cyprien Uzabakiriho Djihad.
Iki kiganiro kizajya gikurikirwa n’icya siporo kizakorwa na Mugenzi Faustin wari usanzwe kuri Ishusho TV, kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu saa tanu z’amanywa.
Ku isaha ya saa kumi hazajya hatambuka ikiganiro cy’ubusesenguzi mu bijyanye n’imyidagaduro “Isibo Radar” kizahuriramo Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta na Niyigaba Clement.
Iki kiganiro gifite umwihariko kuko kizajya kinakorwa ku cyumweru kuva saa mbiri z’ijoro kugera saa tanu z’ijoro.
Mu ijoro guhera saa mbiri kugera saa yine hari ikiganiro kizahuriramo Halifa Ntakirutimana (Mc Buryohe), Uwamwezi Mugire Bianca na DJ Tricky bazasusurutsa abazajya bakurikira iyi radiyo mu masaha ya nijoro kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.
Abarimo DJ Brianne, Emmy na Djihad bavuga ko n’ubwo batari basanzwe bamenyereye itangazamakuru rya radiyo babanje guhabwa amahugurwa azabafasha muri aka kazi gashya bagiye gutangira vuba gatandukanye n’ibyo bari bamenyereye byo ku mbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isibo TV, Abayisenga Christian aherutse gutangariza IGIHE ko ibiganiro by’iyi radiyo bizatangira gutambuka tariki 18 Werurwe 2024, ndetse hari indi mirongo mishya ya FM bazatangaza izaza yiyongera kuri 98.7FM.
Isibo TV yatangiye gukora muri Mutarama 2020. Mu myaka itatu imaze ni imwe mu zikunzwe mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.