Urimubenshi Francois, umugabo wari mu kigoro cy’imyaka 62 y’amavuko arakekwaho kwica umugore we Mukarubuga Laurance w’imyaka 58 amukubise inyundo nuko nawe akiyahura akoresheje supernet.
Inkuru y’inshamugongo y’ururupfu rw’aba bombi bari batuye mu Mudugudu wa Mutego,Akagari ka Kamusanze,Umurenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo ku wa Kabiri Tariki 12 Werurwe 2024.
Ni amakuru yashimangiwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga Uwimana Eugiene.
Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru yagize ati : ”Nibyo koko muri iki gitondo nibwo twamenye amakuru y’akababaro y’urupfu rwa Mukarubuga Laurance wishwe n’umugabo we Urimubenshi Francois akoresheje inyundo nuko nawe akiyahura akoresheje supernet agapfa.
Gitifu Uwimana yemeza ko ngo uy’umuryango wari ubanye mu makimbirane.
Ati : ”Intandaro y’ururupfu ni amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku bushoreke ndetse n’ubuharike,umugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma ku bandi bagore,nuko umugabo ahitamo ku mwica,rwose uy’umuryango wabanaga mu makimbirane”.
Gitifu Uwimana asoza asaba abaturage kwirinda amakimbirane yose aho ava akagera no gutangira amakuru ku gihe.
Ati : “Turasaba abatuye uy’umurenge bose kwirinda amakimbirane aho ava akagera,turanabasaba gutangira amakuru ku gihe aho bumvishe abatari kumvikana hose,nk’ubu iyo tuzakumenya aya makuru hakiri kare twagombaga kuba twakumiye ubu bwicanyi, tuzakomeza kwigisha abaturage kubana mu mahoro no kwirinda ubwicanyi ndetse n’ibikorwa bibuganishaho”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke,RIB,DASSO ndetse n’abandi..,bakimenya iby’iy’inkuru y’akababaro bahise bajya gusura uy’umuryango ndetse batanga ubutumwa bw’ihumure, kwirinda amakimbirane aho ava akagera, banasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Amakuru iwacupress dukesha iyi nkuru yahawe n’ abaturanyi b’uy’umuryango avuga ko ngo wari usanzwe ubanye mu makimbirane ndetse ngo Urimubeshi Francois wakoze ubu bwicanyi n’uko nawe akiyahura yigeze gufungwa akurikiranyweho icyaha cya Jenocide nuko aza gufungurwa.