Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakiyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, nibwo Guverinoma yatangaje ko iyo nkunganire iri hagati ya 40% na 5) ikuweho, bivuze ko umugenzi ari we uzajya yiyishyurira igiciro cyose cy’urugendo.
Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, aho nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307.
Kuva Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, igiciro cyabaye 205 Frw, kuva Kimironko ugana mu mujyi rwagati igiciro cyabaye 355 Frw, mu mujyi rwagati ugana Kacyiru ni 371 Frw, kuva mu mujyi ujya i Kinyinya ni 402 Frw naho kuva i Kabuga ujya Kimironko ni 420 Frw.
Kuva mu mujyi rwagati ugana i Batsinda igiciro cyagizwe 302 Frw, kuva ku Kimironko ugana Nyabugugo umugenzi azajya yishyura 371 Frw, Nyabugogo-Batsinda ni 301 Frw, mu mujyi rwagati ugana i Batsinda naho bizaba ari 301 Frw, mu gihe Nyabugogo ugana Kimironko ari 339 Frw.
Ibiciro bishya bigaragaza ko umugenzi uva Nyabugogo agana i Gasanze azajya yishyura 462 Frw naho ujya Kinyinya avuye Nyabugogo akishyura 342 Frw.
Mu ntara naho hatangajwe ibiciro bishya nk’aho Nyabugogo-Base ari 1593 Frw, Nyabugogo-Musanze ni 2811 Frw, Nyabugogo-Kayonza ni 2310 Frw, Nyabugogo –Kiramuruzi ni 3070.
Ibiciro bishya kandi bigaragaza ko umugenzi uva Nyabugogo agana Nyagatare ari 4956 Frw, Nyabugogo –Kagitumba ni 5833 Frw.Nyabugogo-Muhanga ni 1506 Frw, Nyabugogo-Ruhango ni 2178 Frw, Nyabugogo-Nyanza ni 2705 naho Nyabugogo-Huye ni 3742 Frw.
Umugenzi uvuye Nyabugogo agana Nyamasheke azajya yishyura 6257 Frw, Nyabugogo-Kamembe ni 7602 Frw, naho Nyabugogo-Rubavu ni 4839 Frw.
Ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu hose bizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024.
Muri rusange ibiciro byose byavuzwe Guverinoma yatangaje ko ari ibyashyizweho mu 2020, gusa bikaba byari byaragabanyijwe kuko hari amafaranga Leta yishyuriraga umugenzi nka nkunganire, kubera ubukungu bwari bwarasubijwe inyuma na Covid-19.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo nkunganire ya Leta ikurweho, nyuma y’amavugurura yakozwe arimo kongera umubare w’imodoka rusange zitwara abagenzi ndetse no kwemerera abantu bose bafite ubushobozi bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange kubikora.
Kugeza ubu hari ibigo 14 byemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bantu bane babikora ku giti cyabo.