Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, mu muhanda Kigali- Muhanga ahazwi nko mu Gacurabwenge habereye impanuka yahitanye umuntu umwe, abandi 18 barakomereka bikomeye.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE “ni impanuka ya minibus yari ivuye i Kigali igeze mu Gacurabwenge mu Kagari ka Kankingo mu Mudugudu wa Nyamugari umushoferi yumva imodoka ibuze feri. Yamanutse agonga coaster yari iri imbere igonga n’ibisima byari ku ruhande irenga umuhanda irashwanyuka yose. Abari barimo 18 bakomeretse bikomeye n’umuntu umwe yitaba Imana”.
CIP Kayigi yavuze ko n’izindi modoka zari ziri imbere y’iyo minibus zagiye zingongana imwe ku yindi gusa ko zo abarimo nta kibazo bagize. Abakormetse bose bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kuko bakomeretse bikomeye.
Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko umuhanda wahise wongera kuba nyabagendwa, yibutsa abatwara ibinyabiziga ko kuba ufite ibyangombwa byuzuye byo kujya mu muhanda bidahagije.
Ati “Kuba imodoka ifite ya certificate ya controle technique ntibihagije; abatwara imodoka bajye bibuka kubanza kumva niba imodoka zabo zidafite ikibazo. Niba yumva ifite ikibazo nta guhatiriza ngo ndabikoresha ngeze imbere”.
Yasabye kandi abatwara abagenzi kurushaho kwitwararika kuko baba bafite mu biganza ubuzima bw’abantu Benshi, bityo bakwiye kwirinda mbere buri kintu cyateza impanuka.