U Burusiya burashinjwa kugerageza kwivugana Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, nyuma yo kugaba igitero cya missile ku modoka zari zimuherekeje.
Ku wa Gatatu Zelensky yari yasuye agace ka Odesa ko mu majyepfo ya Ukraine.
Ibinyamakuru byo mu Bugereki byatangaje ko imodoka zari ziherekeje uyu Perezida wa Ukraine zari muri metero zibarirwa mu 150 uvuye ku zari ziherekeje Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, zagabweho igitero cya missile y’Abarusiya saa 11:43 z’amanywa.
Zelensky yari yagiye mu gace ka Odesa kuhahurira na Minisitiri w’Intebe w’Ubugereki wari wageze muri Ukraine mu ibanga rikomeye, mbere yo kuhava yerekeza i Bucharest muri Romania.
Umunyamabanga wa Leta y’i Athens, Stavros Papastavrou, yavuze ko “nta kibazo cyigeze kibaho [kubera kiriya gitero], twese turi bataraga”.
Amashusho yafatiwe hafi y’aho kiriya gisasu cyarasiye yerekana icyotsi cy’umukara gitutumuka muri uriya mujyi (Odesa) wubatse ku nkombe y’inyanja y’umukara.
Ikinyamakuru Protothema cyo mu Bugereki cyasubiyemo amagambo ya Minisitiri w’Intebe, Mitsotakis wavuze ko ubwo Zelensky yarimo abasobanurira ibihombo Ukraine imaze guhura na byo kubera intambara irwanamo n’u Burusiya, igisasu cyaturikiye hafi yabo.
Ati: “Bisa n’aho [Zelensky] agana ku musozo w’ijambo rye, twumvise amajwi y’ubuduha (Alarms) ndetse iturika ryabereye hafi yacu”.
Si ubwa mbere u Burusiya bushinjwa kugerageza kwivugana Perezida Zelensky.
Nko muri Mata 2022 byavuzwe ko Kremlin yagerageje kwivugana uyu Perezida wa Ukraine, gusa aza kurusimbuka nyuma yo guhabwa amakuru n’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.