Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke muri sinema nyarwanda yarabazwe bamukuramo igihaha cye cyari cyirwaye cyigatuma adahumeka neza aho yahoranaga inkorora.
Clapton uvuye mu bihe bitoroshye, avuga ko yarwaye igihaha bikajya bituma atajya akora akazi ke ko gukina filime n’urwenya nk’uko byari bisanzwe atari yahura n’ubwo burwayi.
Avuga ko afatwa n’uburwayi yagiye kwa muganga maze umuganga wamwakiriye akamubwira ko arwaye igihaha kimwe. Muganga yamubwiye ko batamuha imiti yo kucyivura ko ahubwo umuti urambye ari ukucyibaga bakagikuramo cyitaranduza n’ikindi, yaje kubyemera.
Kibonke yaje kwemera kubagwa maze ajya kwa muganga bamukorera Operation ndetse iza no kugenda neza none ubu yarakize. Abagwa yari arwajwe n’abo mu muryango we barimo umudamu we n’ababyeyi be.
Aganira na MIE Empire ikorera ku muyoboro wa Youtube, Clapton avuga ko ajya kubagwa yari yagize ngo ibintu birarangiye gusa ngo Imana yarahabaye ntiyagira icyo aba.
Akomeza avuga ko kuri ubu yabaye icyaremwe gishya kuko ngo kuva yavuka hari akanya yamaze atari muzima (igihe yari yatewe ikinya cy’umubiri wose) none ubu ni muzima kandi ushima Imana yamubaye hafi.
Kibonke yabazwe mu mugongo ahegereye urushyi rw’akaboko, bamukuyemo igihaha cyari cyirwaye none ubu yarakize nta kibazo cyo gukorora agihura na cyo.