Mu ma saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021, mu nyubako iherereye Nyabugogo yitwa inkundamahoro, Umusore w’imyaka 32 y’amavuko yiyahuye ahita yitaba Imana.
Si ubwa mbere kuri iyi nyubako y’Inkundamahoro havuzwe umuntu wahiyahuriye kuko ubu abagera kuri bane aribo bamaze kuhasiga ubuzima biyahuye ni mugihe ubuyobozi bw’iyi nyubako bwari bwatangaje ko bwashizeho abashinzwe umutekano ngo barinda abantu uku kwiyahura kwa hato na hato.
Uwiyahuye ni Umusore witwa Nzabandora Issa w’imyaka 32 akaba avuka mu karere ka Karongo mu ntara y’iburengerazuba akaba yiyahuye asimbutse mu igorofa rya Gatanu ry’inyubako y’Inkundamahoro iherereye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara.
Ubuyobozi bwa Inkundamahoro bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari afite umugambi wo kwiyahura kubera ko yavuye mu kabari gaherereye muri iyi nyubako mu igorofa ya gatanu ahita asimbuka.
Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yagize ati “ Byabaye ahagana saa Yine z’ijoro ariko asa nk’aho ari cyo cyari kimuzanye kuko yari arimo kunywa inzoga mu kabari asohoka yiruka ahita asimbuka avuye mu igorofa rya gatanu.”
Yakomeje avuga ko uyu muntu ari uwa kane wiyahuriye muri iyi nyubaka kuva umwaka wa 2021 watangira. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.