Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yavuze ko ibintu biharaye byo kunyanyagiza amafaranga ku bantu yaba mu bukwe,mu baturage uyajugunya mu kirere bitemewe ndetse bigize icyaha.
Ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo y’u Rwanda,Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yavuze ko kunyanyagiza amafaranga ku bantu cyangwa abahanzi bagenda bayanyanyagiza mu mujyi baba bari gukora ibigize ibyaha.
Ati: “Ese umutimana wawe ukwerekeka ko aribyo?,ese iyo ugiye gufasha umuntu ugomba kwiyamamaza kugira ngo werekane ko wafashije?,ese iyo ufasha umuntu uramunagira?.Kunagira umuntu rimwe,kabiri gatatu,hari ikintu hariya cyo kwiyemera.
Ni imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahani.Ugasanga nawe urunamye urayatoye.Ni iteshagaciro,ni agasuzuguro.Nawe uratiza umurindi ko basuzugura amafaranga y’igihugu cyawe ngo baragufasha….Agaciro kawe,agaciro k’igihugu cyawe kagura iki?.
Abantu b’ibyamamare,abasitari,badufashe ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo amenyekane,ntabwo ari ukugenda anyanyagiza amafaranga mu mujyi wa Kigali,abantu barwanira inoti,bahakomerekera,inoti zicika,bakomeretsa,ntabwo aribyo.
Mufashe niba ushaka gukora igikorwa cy’urukundo ufate ipinda,ugende uti ’umuryango ukora ibintu ibi nibi ngaya ndabafashije.Bikorwe mu kubaha amafaranga no kubaha abo uri gufasha.”
Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuva na kera hose abantu bigishwaga ko akaboko k’iburyo nigatanga,ak’ibumoso ntikazabimenye.
Yavuze ko icyo kwamagana ibi bigamije ari ukwanga ko umuntu afasha kugira ngo amenyekane gusa.