Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga gukora kinyamwuga no kwirinda gushora abantu mu butekamutwe.
RIB ibi yabisabye by’umwihariko abakoresha umuyoboro wa Youtube ubwo bari mu nama yahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye z’Ubutabera.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagaragaje ko hari abantu bakoresha umuyoboro wa YouTube mu buryo budakwiye kandi biyita abanyamakuru.
Yavuze ko hari bamwe mu bakoresha Youtube mu buryo bunyuranyije n’amategeko barimo abakinisha abana bato ibitajyanye n’imyaka yabo n’abakuru n’abahimba inkuru bagamije gutesha agaciro bagenzi babo.
Yagize ati “ Abana banyu mububahe. Ni gute ufata umwana ukamukinisha ibishegu n’umukobwa mukuru?”.
Yakomeje agira ati “Ikindi hari ibintu byadutse usanga bahimbye inkuru ngo abantu bafashwe basambana Nyabugogo muri Lodge, ngo umugabo afata umugore we muri Lodge. Umunyamakuru akaba araje ako kanya hagahita haza n’umupfumu.”
Yasabye abakoresha YouTube kwirinda ibyo bintu kuko ari ubutekamutwe kandi buhanwa n’amategeko.
Dr Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga basigaye banashora abantu mu byaha byo gutukanira mu ruhame, birengagije ko hari amategeko abihana.
Ati “ Ndatanga uruger: Dore Imbogo yatangiye ari umukobwa mwiza mugize gutya muragenda muramuhinduye, mumuteranya na kanaka mukaza mukamutunga indangururamajwi akavuga, akajya ahandi agafata indangururamajwi akavuga bagatukana.”
Yongeyeho ko ubwo ari ubufatanyacyaha mu gutangaza icyaha aboneraho gusaba abakoresha umuyoboro wa Youtube kubireka.
Abanyamakuru bitabiriye bo basabye hajya hategurwa amahugurwa atandukanye ku bakorera itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari bamwe bagwa mu byaha batabizi cyangwa se bigatukisha n’abakora uwo mwuga neza.