Uko iminsi ishira niko intambara ikomeza gukara mu gice cy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni intambara ihuje Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Leta ya Congo kibifashijwemo n’bafatanyabikorwa bacyo barimo ingabo z’Abarundi iza SADC,abacanshuro ,Wazalendo utaretse umutwe wa FDLR uvuga rikijyana ukanaba warashinje imizi muri iki gihugu.
Uretse FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahanganye na M23, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye-ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri DR Congo-MONUSCO, nayo ishinjwa n’aba barwanyi b’i Sarambwe kwinjira mu mirwano aho gukora inshingano zayizanye zo guhagarara hagati.
Izi ngabo zishinjwa n’aba barwanyi kubarasaho bakoresha kajugujugu ndetse no gukoresha indege zitagira aba pilote mu butasi bagashyikiriza amakuru FARDC aborohereza kumenya ibirindiro byabo kugirango babaraseho.
Muri iyi ntambara usanga igwamo abatari bacye ku ruhande rw’ihuriro rya FARDC hashingiwe ku makuru akunda gutangwa na M23 abandi bagafatwa matekwa ndetse bakanerekanwa mu itangazamakuru bivugira amakuru aberekeyeho y’uko bafashwe.
Abo M23 yagiye ifata matekwa akenshi abaza ku isonga harimo abarundi, FDLR ndetse na Wazalendo.
Ese abo M23 ifata mpiri bajyahe?
Mu byakomeje kwibazwa n’abatari bacye kandi usanga bafitiye amatsiko yo kumenya, ni aho abafatwa bashyirwa.
Mu kiganiro umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike bwana Barinda Oscar yagiranye n’umunyamakuru ku wa Kabiri taliki 20 Gashyantare 2024,yabajijwe aho aba barwanyi baba bafatiwe mpiri ku rugamba bajyanwa ,asubiza ko abo ku ruhande rw’ihuriro rya FARDC bafatwa bakagaburirwa bamara gushira inzara bakigishwa indangagaciro za M23 n’impinduramatwara yawo.
Naho abo ku ruhande rw’ingabo za Monusco, avuga ko iyo babafashe bakurikiza amategeko mpuzamahanga bakabambura intwaro ubundi bakabashyikiriza benewabo.
Ati”Iyo dufashe abakongomani ni na benewacu turafata tukabondora tukabagaburira tukabigisha, tukabavura , bagira imbaraga tukabigisha idewoloji (Ideology) yacu n’impinduramatwara turwanira,bakaza tugafatanya muri uru rugamba.Dufite aba koloneli benshi ba kapiteni n’abandi ba officers.”
Yakomeje agira ati”Abanyamahanga bo tubambura ibikoresho ubundi tukamuha benewabo iyongiyo.Wabonye ubushize ko twerekanye babacanshuro .
Bwana Balinda yatangaje ibi, nyuma y’uko ku munsi w’ejo imirwano mu gace ka Kanyamahoro yari yafashe indi ntera hagati y’impande zombi.Ni mu gihe kandi kugeza ubu umujyi wa Goma unizwe ndetse Sake ikaba iri mu maboko ya M23.