Nyuma y’amakuru menshi yakwirakwiraga mu binyamakuru bitandukanye ko umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma ashobora kwirukanwa muri iyi kipe, Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yabaye imuhagaritse kubera umusaruro muke.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukuboza 2021 rivuga ko “Masudi yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro muke.”Rikomeza rigira rivuga ko umutoza w’ungirije Romami MARCEL ko ari we urasigarana inshingano zo gutoza iyi kipe by’agateganyo.
Rayon Sport ihagaritse umutoza wayo nyuma yaho agiye atakaza imikino ikomeye aho muri shampiyona y’u Rwanda Rayon Sport ifite amanota 11 ku manota 22. Iherutse gutsindwa n’ikipea y’umucyeba w’ibihe byose ya Kiyovu Sports ibitego 2-0, Ni mu gihe mbere yaho yari yanganije na Espoir ndetse na Etoile de l’Est mu gihe yatsinzwe na APR FC.
Inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye abakinnyi barimo Kapiteni w’Ikipe Muhire Kevin ku wa Mbere ni yo yafatiwemo umwanzuro ko Masudi Djuma yirukanwa.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, aho izakira Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.