Umuryango wo Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, wagaragaje ko utewe ubwoba no kubana n’isanduku ishyingurwamo nyuma yo kuyihabwa n’ubuyobozi ubwo ununtu wabo yari arembye ariko akaza koroherwa.
Tariki 18 Mutarama 2024 nibwo Bugenimana Samuel utuye muri uyu murenge wa Gitoki yarembye ndetse ajyanwa kwa muganga bamwe bazi ko yapfuye.
Uyu musore yari asanzwe aba wenyine mu nzu akodesha gusa akagira nyina na we utuye muri ako gace ariko batabana, ari na we watabaje inshuti n’abavandimwe ubwo umwana we yarembaga.
Uyu mugabo Bugenimana Samuel wari wabitswe ko yapfuye ubwo yaganiraga na BTN yagize ati “ Bari bantwaye bazi ko napfuye.”
Bugeninamana amaze kugezwa ku bitaro i Gahini, bamuhaye ubutabazi ndetse aza kuzanzamuka. Ku ivuko aho atuye ho, amakuru y’uko yitabye Imana amaze gusakara hitabajwe ubuyobozi ngo butange isanduku yo kumushyinguramo kuko umuryango we utishoboye.
Isanduku yashatswe n’Ubuyobozibw’Umurenge ijyanwa kwa nyina wa Bugenimana ngo batangire imyiteguro yo gushyingura.
Umubyeyi wa Bugenimana avuga ko akimara kumenya ko umwana we ari muzima, yasabye ubuyobozi gusubirana isanduku ariko bamubwira ko ajya kuyigurisha akazana amafaranga.
Ati “ Twavuze ko umuntu yahembutse noneho baravuga ngo iyo sanduku tujye mu Gakiriro ngo bayigure. Ndababwira nti ko ‘ntazi abantu bagura amasanduku ndabigenza gute?.”
Akomeza avuga ko yaganirije abantu baziranye n’abakora mu Gakiriro, ngo bababwira ko kuba iyo sanduku itaravuye mu gakiriro batayigura.
Isanduku yakomeje kuguma mu rugo rwa nyina wa Bugenimana, akagaragaza ko bitumvikana uburyo azakomeza kubana nayo kandi umuntu we ari muzima.
Ati “ Kuba ndarana n’isanduku nanjye ntabwo ntuje”
Ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Gitoki, Ngendahimana Faustin, yavuze ko bagiye gushaka uburyo iyo sanduku iva muri urwo rugo.
Ati “Tugiye kuyikuramo kugira ngo tuyisubize ku mubaji ubwo ni umutungo w’umurenge, n’undi wese waba utishoboye akagira ibyago byo kugira umuntu abura twayimuha akayifashisha.”
Nubwo Bugenimana yasubijwe mu rugo, ngo aracyarembye dore ko byaturutse ku rugomo yagiriwe ari mu kabari.