Nsabimana Eric umaze kubaka izina nka Dogiteri Nsabii muri sinema n’ikinamico mu Rwanda, avuga ko yahisemo kugaragara mu mwambaro umwe mu rwego rwo kurema umwihariko we kandi uhoraho.
Ku bazi uyu musore bahora bamubona mu mwambaro twakita ko ari uw’akazi, agaragara yambaye amadarubindi yahengetse, ingofero, ikote rifunguye ririmo karuvati y’ubururu imbere nta shati yambariyeho, umukandara w’amabara atandukanye ndetse n’inkweto za bodaboda.
Uyu musore uvuka mu Karere ka Musanze, mu myaka itanu amaze muri uyu mwuga wo gukina filime z’urwenya yemeza ko bimubeshejeho dore ko nta y’indi mirimo afite akora ku ruhande.
Nsabimana Eric [Dogiteri Nsabii] ubwo yari mu Kiganiro The Round About kinyura ku Ishusho TV yagarutse ku nkomoko y’izina Dogiteri avuga ko yarihisemo biturutse ku masomo yize ajyanye n’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB).
Ibi yabihuje n’imvugo (gukora umuti) yari igezweho mu rubyiruko icyo gihe agitangira aho benshi bavugaga ko bagiye gukora umuti igihe hari igikorwa gishya bagiye gukora (ni imvugo yari iharawe mu myaka yashize).
Yagize ati “Mpitamo kwiyita Dogiteri Nsabii nari ngendeye ku buzima nari nsanzwe ndimo nk’umunyeshuri ni nabwo natangiye gukina ibijyanye n’urwenya. Nize Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima, narangije ayisumbuye gusa narebye ukuntu byamvunnye ndavuga nti ‘n’iyo naba ntabizi byose ndi Dogiteri’, mpfa kuba ndangije kubyiga.”
“Icyo gihe nkibihuzahuza kugira ngo mbyemeze neza, hari ijambo ryari rigezweho abantu bavuga ngo ‘kora umuti mwana’ ndibaza nti gute abantu bakora iyo miti nta muganga bafite?’ Ndavuga nti reka mbe umudogiteri wo kujya nyikoresha, ni uko riza gutyo.”
Uyu munyarwenya avuga ko ibyo gukina filime no gutera urwenya byatangiye ubwo yari akiri muto yigana bamwe mu bakinnyi b’ikinamico yumvaga kuri radio abantu bakumva abikoze neza kubarusha.
Ku bijyanye n’imyambarire si ko yatangiye ameze, yabikoze nyuma ashaka kurema umwihariko we no gushyiraho ikimuranga ahantu hose.
Ati “Ntabwo byari byoroshye, buriya kuriya mumbona si ko natangiye nkina ariko mu buhanzi habamo ibintu byo gushakisha cyane. Kuriya nambara nanjye nabikoze ndimo gushakisha ikindi kikaba kugira umwihariko uhoraho.”
“Nakoraga amashusho ntambaye kuriya noneho abantu bagashaka guhisha shene ya YouTube twakoreragaho, bamwe ntibamenye ko ari njye, njyewe nabyizeho ndavuga nti ‘ngiye gufata ishusho y’umuntu umwe ajye akora ibintu bitandukanye, mu mashusho atandukanye’.”
Dogiteri Nsabii avuga ko yasanze ari ikintu cyamurinda kwitwaza ibikapu by’imyenda myinshi igihe bagiye mu ifatwa ry’amashusho ya filime nshya kuko aho agiye hose aba ari mu mwambaro umwe.
Agaruka ku mvugo akoresha iyo akina filime avuga ko yayikuye ku nshuti ze zo ku cyaro bakuranye, abikora bwa mbere yabonye abantu babyishimiye ahitamo kubikomeza.