Urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu cyumweru gishize rwataye muri yombi umugore bikekwa ko yagize uruhare mu gufatwa ku ngufu ku mwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Uyu mugore iki cyaha yagikoze tariki ya 07 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga Telephone ngo amucomekere yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kumubwira.
Ibi ngo byabereye mu rugo rw’uyu mugore mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana mu kagari ka Kajevuba aho uwo mwana w’umukobwa yari yamuhaye telefoni ngo amucangingire maze igihe aje kuyifata amwohereza mu nzu kuyifatira nyuma asohotse uwo mugore amutuma igitenge mu nzu maze umusore w’umumotari wari hafi aho amwinjiraho ahita amuzirikisha icyo gitenge maze amufata ku ngufu.
Ubwo uyu mwana yafatwaga ku ngufu ngo yatabazaga uwo mugore maze nawe akamubwira ko ngo yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.
Ngo byamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwunvise atabaza, bahageze basanga bikingiraniye mu nzu barabakinguza basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa ahita yiruka aratoroka ahasiga Moto ye, bahita bafata uwo mugore wabigizemo uruhare ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Mu iburana rye, nk’uko iyi nkuru dukesha bwiza yakuye k’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, avuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa, ngo ukabona ko ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko azi ko gihanwa n’amategeko.
Aramutse ahamwe n’icyaha yazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 FRW) hashingiye ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018