Abagabo batatu bo mu gihugu cya Kenya basanzwe mu murima bari kurisha nk’amatungo nyuma yuko bagiye mu nzu ibikwamo ibinyobwa izwi nka depot bakibamo imodoka eshatu zuzuye inzoga bakagenda.
Ikinyamakuru Tuko cyavuze ko aba bajura bari binjiye mu bubiko bw’inzoga (depot), hanyuma bibamo imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Pickup zuzuye inzoga z’amoko atandukanye. Zimwe mu nzoga aba bajura bahise bazigurisha, izindi bazihisha mu mazu akodeshwa atandukanye.
Nyuma ngo yo kubimeneyesha polisi ya Kenya ntigire icyo ibikoraho ngo nyiri izo nzoga zibwe yahise yitabaza umuvuzi gakondo witwa Nyasi wa Manyasi usanzwe azwi cyane muri iki gihugu ngo abe ari we umuha ubufasha dore ko polisi ntacyo yamumariye.
Nyuma y’akanya nk’ako guhumbya Nyasi wa Manyasi yinjiye mu gikorwa, yashoboye kugaragaza bariya bajura bari baburiwe irengero.
Byabaye ngombwa ko abari bibye izo nzoga bisanga barishiriza ubwatsi ku karubanda nk’amatungo, mbere yo gutabarwa na Polisi babanje kwemerera ko ari bo bibye izo nzoga bakerekana aho ziherereye ndetse n’amafaranga bari bazicurujemo.