Ibisindisha bikomeza gukoreshwa mu bihugu bitandukanye ndetse n’urwego rw’ubusinzi rukiyongera cyane cyane mu rubyiruko cyangwa abakiri mu myaka mitoya.
Business Insider Africa itangaza bimwe mu bihugu bya Africa byakoresheje inzoga ku rwego ruri hejuru, ndetse ku bacuruzi bagacuruza cyane, ariko abiganjemo urubyiruko bakangiza bimwe bari bitezweho harimo n’ahazaza habo.
Mu biguhu bya Africa byatangajwe, Igihugu cya Seychelles ni cyo cyabaye icya mbere mu gukoresha inzoga nyinshi ukurikije inzoga zakoreshejwe mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane.
Ibihugu bitanu bibanziriza ibindi mu kuba baranyoye inzoga nyinshi birimo Tanzania, Eswatini, Burkina Faso, na South Africa.
Nk’uko bitangazwa, inzoga ni ikinyobwa byakoreshejwe kuva kera no mu bakurambere, ariko uburyo zikoreshwa biterwa n’aho umuntu aherereye.
Bimwe mu bihugu bibona inzoga nk’ikinyobwa gikwiye gukoreshwa mu bantu, mu gihe abandi bazifata nk’ikizira ndetse nk’icyaha cyo kwirinda.
Mu 2019, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, ryatangaje ingamba zakoreshwa mu kurwanya ibiyobyabwenge byangiza abarimo urubyiruko, n’ingaruka zibageraho nyuma yo kwiyegurira ubusinzi. Zimwe mu ngamba zashyizweho harimo ubukangurambaga bubirwanya.
Bigaragazwa ko ibihugu by’Iburayi nabyo bikoresha inzoga cyane, ndetse inzoga muri rusange na vino bikitwa abami mu bice bimwe na bimwe. Gusa mu bice birimo France na Germany banywa inzoga nyinshi ku rwego ruhanitse.
Dore urutonde rw’ibihugu byakoresheje inzoga nyinshi ndetse hakavugwa ubusinzi mu mwaka wa 2023.