Anne Uwamahoro Rwigara, umukobwa wa Rwigara Assinapol na Adeline Rwigara yapfuye urupfu umuryango we wafashe nk’urw’amayobera.
Urupfu rw’uyu mukobwa wari ufite imyaka 41 y’ubukure waguye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yabarizwaga rwemejwe na mama we kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023.
Uyu mubyeyi yabwiye BBC ko uyu mukobwa we yapfuye urupfu rw’amayobera kuko atigeze arwara iminsi myinshi, mu butumwa yahaye icyo kinyamakuru yagize ati “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Ni amayobera gusa.”
BBC kandi yanditse ko undi muntu wa bugufi bwa Anne Rwigara yayibwiye ko yabanje kubabara mu nda igihe kitari kinini.
Anne Rwigara wari ufite ubwenegihugu bw’Amerika akaba yari atuye muri Leta ya California, nta mugabo cyangwa umwana yari afite. Mu Rwanda yibukirwa ku kuba muri 2017 yarafunganwe na nyina ndetse n’umuvandimwe we, Diane Rwigara uretse ko Anne we atatinze muri gereza.
Bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo ubushinjacyaha bwemezaga ko byakozwe kugira ngo Diane Rwigara abone uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’ubwo bitamukundiye, gusa byarangiye urukiko rwemeje ko bose ari abere.