Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yasanzwe yapfiriye mu giti amanitse arimo umugozi mu ijosi aho bikekwa ko yiyahuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye umanitse mu giti mu nzira iherereye mu Kagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.
Abaturage babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bakeka ko uyu musore ashobora kuba yiyahuye ndetse ko atari uwo muri aka gace.
Habiyambere Emmanuel yagize ati “Ashobora kuba yiyahuye kuko ntawamwica ngo amumanike.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yabwiye Igihe ati “ Ntabwo ari uwo muri uyu murenge, ashobora kuba yari yaturutse ahandi.”
Yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, umurambo we bahise bawujyana ku bitaro bya Kacyiru ndetse n’imyirondore ye yamenyekanye kuko bamusanganye indangamuntu.