Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo guhamya Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Ni muri dosiye Ubushinjacyaha buregamo Dubai, Rwamulangwa Stephen wari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chrétien wari Umuyobozi w’Akarere wungirije, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkulikiyimfura Théopiste.
Baregwa ibyaha bitandukanye birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuba ikitso muri icyo cyaha no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ni ibyaha Ubushinjacyaha bugaragaza ko byakozwe bifatanye isano n’umudugudu wubatswe mu Murenge wa Kinyinya uzwi nka Urukumbuzi wubatswe na Dubai.
Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rusaba ko abaregwa bahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho bitewe n’uruhare rwa buri wese mu ikorwa ry’icyaha.
Bwasabye Urukiko ko mu gihe rwaziherera rwazita ku bibazo birimo “ese ni gute abaregwa borohereje imikorere y’icyaha? Ese banze gukora ibyo bari bafitiye ububasha?”
Bwasabye ko Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Bwagaragaje ko Dubai yari akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’imyaka irindwi ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Bugaragaza ko ibyo byaha akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi busaba ko Dubai yazahanishwa igihano kinini cy’igifungo cy’imyaka irindwi.
Nkulikiyimfura Théopiste na we yasabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ngo kuko yagaragaje gushaka kugora Urukiko mu gihe mu kirego cyanditse bwari bwamusabiye guhanishwa ihazabu gusa.
– Bahakanye ibyo baregwa basaba gusubikirwa ibihano
Nsabimana Jean na Nkulikiyimfura bireguye bahakana icyaha bakurikiranyweho bagaragaza ko amazerano bagiranye atari inyandiko mpimbano ahubwo ko yabayeho kandi n’ibiyakubiyemo babyemeranywaho nk’abagombaga kuyakurikiza.
Nsabimana yabwiye Urukiko ko nta kintu cy’undi yihesheje hakoreshejwe uburiganya kuko uwajyaga kugura inzu mu mudugudu wubatswe yabanzaga kuyisura akanayishima.
Yagaragaje ko 97% by’abaguze inzu mu mudugudu yubatse bakuye inguzanyo muri banki kandi mbere y’uko bazemererwa banki zagombaga kubanza gukora igenzura n’igenagaciro ryazo.
Nsabimana yabwiye Urukiko ko ibihano asabirwa n’Ubushinjacyaha bidakwiye kuko nta cyaha yakoze, asaba kugirwa umwere.
Me Kayitana Evode umwunganira yasabye ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwazamuhanisha igihano gisubitse kuko ari ubwa mbere akurikiranwa mu nkiko.
Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ku wa 22 Ukuboza 2023, Rwamulangwa Stephen, yabwiye Urukiko ko atemera ibyo aregwa, anagaragaza ko nta ruhare yagize mu ikorwa ry’icyaha bityo ko adakwiye kubikurikiranwaho.
Yavuze ko nta cyaha yigeze akora, kandi nta n’icyo azakora bityo ko nta muntu uhanirwa icyaha atakoze, asaba ko mu bushishozi bw’Urukiko yazagirwa umwere ku cyaha akurikiranyweho.
Me Bayingana Janvier wunganira Rwamulangwa Stephen yagaragarije Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza ari ubuziranenge bw’inzu, amafaranga yatanzweho ngo zigurwe no kuba bugaragaza ko uwo yunganira yatanze ubufasha bwa ngombwa kuri ba nyir’inzu.
Yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwabanje kumurega ko yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite biza guhindurwa kuba yarabaye icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ati “Basanze hatarimo gukoresha ububasha ahubwo ko harimo gukoresha amayeri. Ntabwo abanyabubasha bakoresha amayeri ahubwo bakoresha ububasha bafite kuko buba buhagije mu gukora cyangwa gutegeka icyo bashaka.”
Yagaragaje ko nta kintu na kimwe cyerekana ko abaturage baguze izo nzu koko bashutswe kuko haguzwe agaciro k’ubutaka n’ibiburiho.
Me Bayingana yagaragaje ko hari hakwiye gutangwa ibimenyetso byashingiweho izo nzu zigurwa ndetse n’abayaguze bakabazwa uko byagenze ngo zigurwe n’uruhare rwa Rwamulangwa.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kugaragaza uruhare rw’uwo yunganira mu kugurishwa kw’inzu zubatswe na Nsabimana Jean uzwi nka Dubai.
Me Bayingana yavuze ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ingano y’umutungo w’undi watwawe ndetse ntibunagaragaze uko abakorewe icyaha basubizwa umutungo wabo bambuwe.
Ashingiye ku nyito y’icyaha, Me Bayingana, yagaragaje ko Ubushinjacyaha butagaragaza uruhare rw’abari abayobozi mu kwizeza abaturage kugura amazu cyangwa kubatinyisha nkuko itegeko rigaragaza uko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gikorwa.
Yagaragaje ko nta bimenyetso bitangwa bihuje kamere n’icyaha uwo yunganira aregwa cyo kuba icyitso mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bityo ko na raporo zatanzwe zidahuje kamere n’icyaha kiregerwa.
Mberabahizi Raymond Chrétien yabwiye Urukiko ko icyaha akurikiranyweho cyo kuba icyitso mu kwihesha ikintu cy’undi atacyemera.
Yabwiye Urukiko ko atari umukomisiyoneri ku buryo abantu bagiye kugura inzu ari we wabajyanye cyangwa ngo Ubushinjacyaha bube bwagaragaza imbwirwaruhame yakoze ashishikariza abaturage kuzigura.
Yagaragaje ko ibyo aregwa nta shingiro bikwiye guhabwa na cyane ko umugambi w’ibikorwa byo kubaka inzu watangijwe mu 2013 atarajya mu nshingano.
Kuri Nyirabihogo Jeanne d’Arc, na we yahakanye ibyo aregwa yemeza ko mu byakozwe nta bubasha yari abifitemo kuko ibyakozwe bitari mu nshingano ze. Yasabye Urukiko ko rwazasesengura ibijyanye n’ibyo aregwa akazagirwa umwere.
Nyuma y’impaka ndende, Umucamanza yapfundikiye iburanisha. Icyemezo cy’Urukiko kikazasomwa ku wa 19 Mutarama 2024 saa Munani.