Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ,RCS, rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we.
Kuva ku wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Gasana yababariwe n’Umukuru w’Igihugu, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo.
Amakuru yizewe dukesha igihe ni uko Gasana atababariwe nk’uko bivugwa ahubwo yahawe uruhushya, yemererwa gusohoka muri gereza nk’uko biteganywa n’amategeko ariko ko nyuma y’urwo ruhushya agomba gusubira muri gereza.
Uruhushya yahawe si we wa mbere uruhawe kuko no mu minsi ishize, hari umugororwa wemerewe gusohoka muri gereza kugira ngo ajye gushyingura abantu bo mu muryango we bari bishwe n’abagizi ba nabi.
Byose bikorwa hisunzwe ingingo ya 27 y’Itegeko rishinzwe Serivisi z’Igorora isobanura uburyo umugororwa ashobora gusohoka aho afungiye. Iyi ngingo ivuga uburyo iyo umugororwa yitabye urukiko asohoka, uko asohoka mu gihe akenewe n’inzego z’ubuyobozi n’ibindi.
Igika cya nyuma cy’iyo ngingo kivuga ko umugororwa ashobora no kwemererwa gusohoka mu igororero “igihe icyo aricyo cyose ubuyobozi bw’Igororero bumaze gusuzuma ko ntacyo bibangamiye mu mategeko”.
Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Afungiye i Mageragere kugira ngo hubahirizwe ibyategetswe n’Urukiko ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.