Leta ya Zambia yihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Rugira Amandin, nyuma yo kumushinja gutangaza ko umubare munini w’abanya-Zambia ari abanebwe.
Umujyanama wa Perezida Hakainde Hichilema, Joseck Kunda mu butumwa yashyize hanze yifashishije amashusho, yashinje Ambasaderi Rugira kwita Abanya-Zambia abanebwe binyuze mu kiganiro aheruka gukora yifashishije urubuga rwa YouTube.
Ati: “Ubutumwa bw’amajwi yafashwe na Nyakubahwa Ambasaderi Rugira wa Repubulika y’u Rwanda, akayafatira kuri Ambasade y’u Rwanda iri hano muri Zambia ubwo yakoreraga ikiganiro kuri YouTube; Ambasaderi Rugira yavuze ko Abanya-Zambia ari abanebwe ndetse ko bishingikiriza impunzi z’Abanyarwanda yavuze ko ari bo ba nyiri 90% y’amaduka akorera muri Zambia.”
Kunda unasanzwe ari Ambasaderi ushinzwe guteza imbere indangagaciro z’igihugu muri Zambia, yihanangirije Ambasaderi Amandin Rugira amusaba “kwirinda kwivanga mu bibazo byagira ingaruka ku mutekano w’imbere muri Zambia.”
Yunzemo ati: “Turanagira ngo tumwibutse ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse ko agomba kugira aho agarukira mu gihe cyose ateganya kugira icyo avuga ku bibera muri Zambia.”
Bwana Joseck Kunda yavuze ko abizi neza ko hari amategeko ngengamyitwarire agenga abadipolomate bahagarariye ibihugu by’amahanga muri Zambia, bityo ko ari ngombwa kwirinda kugira uruhande bahengamiraho mu gihe bavuga ku bibazo by’imbere mu gihugu cyabakiriye.
Uyu mujyanama wa Perezida Hakainde yavuze ko amagambo ya Ambasaderi Rugira ashobora kuba afite aho ahuriye n’ubusabe Leta y’u Rwanda yahaye Zambia bwo kuyoherereza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinja uriya mudipolomate kwivanga mu bibazo by’imbere muri Zambia no “gukoresha impunzi mu nyungu ze bwite.”
Ni Kunda kandi wasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zambia kugira icyo ikora ku magambo y’uriya mudipolomate w’u Rwanda.