Indege ya sosiyete ya Kenya Airways yerekezaga mu Rwanda kuri iki Cyumweru mu gitondo, byayisabye gusubira i Nairobi nyuma yo kunanirwa kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatangaje ko guhindukira kw’iyo ndege ya KQ478 kwatewe n’ikirere cyari kimeze nabi ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Bwagize buti “Kenya Airways iremeza ko ku wa 17 Ukuboza 2023 ahagana saa moya n’iminota 45, KQ 478, yavaga Nairobi igana i Kigali, yazitiwe n’igihu kubera ikirere kitameze neza ubwo yari hafi kururuka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.”
Itangazo rivuga ko iyo ndege byabaye ngombwa ko isubira i Nairobi mu rwego rwo kubungabunga amagara y’abagenzi n’abakozi bayo, nyuma yo kugerageza kugwa inshuro ebyiri ariko bikanga. Yabashije kugwa i Nairobi saa tatu n’iminota 50.
Abagenzi bagizweho ingaruka n’isubikwa ry’uru rugendo bahawe indege yagombaga gukurikiraho.
Ubutumwa RwandAir yashyize ku rubuga rwa X, bwemeza ko ingendo z’indege ziva cyangwa zijya i Kigali zashoboraga gukererwa bitewe n’ikirere kibi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Yagize iti ” Bitewe n’ibihu byatewe n’ikirere cyijimye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, byitezwe ko ingendo zinjira cyangwa zisohoka i Kigali zishobora gutinda. Turisegura ku ngaruka ibi bishobora gutera.”
Ibi bije bikurikira ikindi kibazo indi ndege ya Kenya Airways yagize ku wa 11 Ukuboza ubwo yerekezaga i Dubai bikaba ngombwa ko isubira i Nairobi nyuma y’aho habonetse imyanda ikomoka ku mapine ubwo yakorerwaga igenzura.