Abashoferi batwara abagenzi muri tagisi Minibisi, barinubira amahoro bakwa na kompanyi ya JALI REAL ESTATE yo guparika ku cyapa cya Pfunda angana na Frw 2,900; nyamara ngo bihabanye n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryavuze ko bazajya batanga Frw 500.
Abashoferi bagaragaza kurenganwa ni abatwara za tagisi zituruka ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda zigana mu bice bitandukanye mu karere ka Rutsiro.
Umwe muri bo witwa Ntezirizaza Emmanuel, avuga ko batunguwe no kubona itegeko perezida wa Repubulika yashyizeho umukono risohoka ariko bakaba bakomeje kwishyuzwa amafaranga menshi.
Ati: “Taliki 5 hasohotse itegeko rivuga ko tugomba kwishyura amafaranga 500 ya parking ariko twebwe nk’abantu bari basanzwe bishyura Frw 3,000; tubajije batubwira ko twe ritatureba kandi handitseho ko minibisi ifite imyanya cumi n’umunani igomba kwishyura Frw 500. Turasaba kurenganurwa kuko niba Perezida yararishyizeho umukono bahera hehe batwishyuza Frw 3,000?”
Mugenzi we witwa Nizeyimana Bosco we avuga ko bibabaje kubona umukuru w’igihugu abagabanyiriza amahoro nyamara ntibikurikizwe, akababazwa no kubona amafaranga yose yigira muri Jali.
Ati: “Twebwe twibaza impamvu twishyura amafaranga menshi kandi perezida yarayagabanije abakozi ba Jali bakarihakana, amafaranga twakwa ni menshi. Maze imyaka ine narafashe inguzanyo ngo nyigure. Nabaze arenga miliyoni 11 maze kubaha, ubu nuwambaza ibihumbi ijana sinayabona kuko ni bo dukorera.”
Rwamurangwa Fred umuyobozi wungirije muri JALI REAL ESTATE, avuga ko bariya bashoferi batakabaye binuba, ngo kuko amafaranga bacibwaga yagabanijwe.
Ati: “Ntabwo tubishyuza menshi. Kuko tugendera ku mabwiriza ya RURA avuga ko gare cyangwa amagare ari mu cyerecyezo kimwe imodoka zihakorera zigomba kujya muri gare zose, ariko zigasora rimwe. Bivuze ko igomba kwishyura atarenze Frw 10,500 ku munsi kandi ntabwo twigeze tuyarenza ahubwo twarayagabanije kuko bishyura ibihumbi Frw 7,900.
Rwamurangwa yunzemo ko amafaranga bariya bashoferi bishyuzwa ataribo bayishyura, kuko RURA ari yo yagendeyeho ishyiraho ibiciro bivuze ko yishyurwa n’abagenzi.
Ubusanzwe aba bashoferi bishyura Frw 150,000 ku kwezi hakiyongeraho andi Frw 2,900 ya buri munsi.
Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, mu ngingo ya munani rivuga ko Parikingi rusange yubakiye ibipimo ntarengwa by’amahoro yakwa kuri parikingi rusange yubakiye imodoka itwara abagenzi muri rusange ifite ibyicaro bitarenze 18 n’amavatiri akora tagisi yishyura Frw 500 ku munsi.