Umukinnyi wa filime wamenyekanye ku izina rya Berlin muri Money Heist “La Casa De Papel” agiye gukina muri filime yamwitiriwe izashyirwa ahagaragara mu minsi mike.
Pedro Alonso wafashe izina rya Berlin muri filime yakunzwe cyane La Casa De Papel agiye kugaruka muri filime “Berlin” izagaragazwa kuri Netflix, ikagaruka ku rukundo ndetse n’ubuzima bwaranze uyu mukinnyi.
Filime yiswe ” Berlin” izashyirwa ahagaragara tariki ya 29 Ukuboza 2023, igaragaremo andi masura mashya atazwi muri La Casa De Papel”. Iyi filime izagaruka ku buzima bwe bwite ndetse n’uburyo yinjiye mu bikorwa bibi akubaka izina.
Uyu mukinnyi wa filime wakinnye afatanije na Professor kuyobora ibisambo muri filme ya Money Heist, yaranzwe n’ubuzima butangaje nk’uko bitangazwa na Money Heist.fandom.com.
Umukinnyi wa filime Berlin ni umwe mu bakinnyi ba filime bamamaye mu Gihugu cya Espagne muri filime yaranzwemo ibyaha ya “La Casa De Papel” gusa agaragaza imico idasanzwe irimo kwiyanga, gutoteza, kutavugirwamo n’ibindi.
Yavutse tariki ya 21 Kamena 1971, ubwana bwe burangwa n’ibikorwa bibi, ndetse aza kwamamara binyuze muri filime ziganjemo ibikorwa bihanwa n’amategeko nka ” La Casa De Papel”.
Ubwo yari muto, nyina umubyara yakundanye n’undi mugabo, amutera inda abyara Alvaro Antonio Garcia Pérez wamenyekanye nka Professor muri filime bakinanye ya La Casa De Papel akuriye ibisambo byose.
Nyuma yaje gutangira ibikorwa by’ubujura, ndetse mu bujura bwe akibanda ku mikufe ihenze cyane.
Yakuze yiba imikufe ihenze cyane aza kwamamara muri filime zigaruka ku bujura nka “La Casa De Papel”