Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kugonga abantu icumi, umwe akaza kwitaba Imana, yapimwa bikagaragara ko yanyoye ibisindisha.
Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Bisenga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hafi ya Nyagasambu.
Amakuru avuga ko imodoka ye yavuye mu gisate cy’iburyo yagenderagamo ijya mu cy’ibumoso, birangira agonze abantu icumi biganjemo abana bari bavuye kwiga, umwana umwe w’imyaka itandatu yahise yitaba Imana abandi bajyanwa mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yahise atabwa muri yombi mu gihe abakometetse bajyanywe mu bigo nderabuzima bitandukanye ndetse n’ibitaro kugira ngo bitababweho.
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kumva inama bagirwa na Polisi y’igihugu to kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko ngo ubirenzeho havamo ingaruka nk’izi zirimo guteza impanuka no kwica abantu.
Ati “ Ubu tugiye guhana abatwara ibinyabiziga banyoye twihanukiriye, abantu nibamenye ko ibyo tuba tubigisha ari ukuri, kirazira gutwara wanyoye ibisindisha iyo ubirenzeho bibyara ibibazo nk’ibi.”
“Ubu hari umubyeyi wabuze umwana, hakaba abakomeretse benshi ndetse hari n’abana bagiye kubura se kuko agiye gufungwa kubera iki cyaha rero abantu nibirinde bubahirize amategeko.”
ACP Rutikanga yavuze ko kuri uyu muyobozi afungiye mu Karere ka Gasabo mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ashyikirizwe ubutabera ngo kuko iyo wafashwe utwaye imodoka wanyoye ibisindisha hakiyongeraho kwica umuntu bikurikiranwa n’ubutabera.