Bamwe mu baturage bafashe amatelefone ku nguzanyo zizwi nka ‘Macye Macye’ zitangwa na kampani ya “Intelligra” barasaba Leta guhagarika iyi kampani ikabanza igakemura ibibazo biri mu mikorere yayo bituma bibwa amafaranga, abandi bagafungirwa izo Telefone ndetse bakanahora basiragizwa ku cyicaro cy’iyi kampani.
Abaganiriye na televiziyo ya BTN TV bagaragaye mashusho iyi televiziyo yashyize ku rukuta rwayo rwa X, basabaga ko iriya Kampani yahagarikwa kugira ngo hatazagira abandi banyarwanda bayiyoboka mu gihe itari yakemura uruhuri rw’ibibazo bituma Telefoni itanga zitagirira umumaro abazihabwa ahubwo zikabakururira umuruho wo kwibwa amafaranga aba ari kuri momo abandi bagahora basiragizwa n’iyi kampani.
Umwe yagize ati “Ni ibintu by’ubujura. Ni ubujura turarambiwe. Twirirwa hano.”
Undi ati “ Ntitugikora, twirirwa hano. Mu by’ukuri mudutabarize, mutabare abanyarwanda, kuko iyi macye macye niba ari uku imeze babihagarike babanze babikore neza.”
Hari n’uwagize ati ”Dukorerwe ubuvugizi niba ari n’ubujura bwaje bisobanuke.”
Undi ati “Ibi bintu byaje ari ugufasha abaturage ariko uyu munsi wa none ntacyo bitumariye. Ahubwo ni stress, ni ibihombo. Ntekereza ko n’abayobozi batuyoboye iyi system barayumvise bumva ko ari nziza igiye gufasha abaturage, ariko babyumve rwose turarushye. Njyewe ndashishikariza umuntu utarajya muri iyi system abe abiretse.”
Naho undi ati “Nta deni nari mbarimo kuva nayifata ariko bankuyeho ibihumbi 78 na 800 barabitwara nta deni mfite.”
Aba baturage baravuga ko ikibazo kiri mu mikorere y’iyi kampani ari uko bishyuza abantu inshuro nyinshi mu kwezi, hari n’abavuga ko iyi kampani ifite uburyo ikoresha igafunga izo telephone kandi ngo mu by’ukuri atari uko nyirayo yanze kwishyura. Ibi ngo ni byo bituma bahora basiragizwa ku cyicaro cyayo kuko iyo baje kubaza impamvu telephone yafunzwe bakubwira ko bizakorwa mu minsi itatu.
Hari umwe mu bafite bene iyi telephone waganiriye na Bwiza.com wibajije ati “Ikoranabuhanga ryabo ntabwo rishobora kubona koko ko umuntu yamaze kwishyura ngo rimukure mu bafite ideni ry’uko kwezi ku buryo akomeza gusiragizwa ajya gusaba ko bamufungurira telephone kandi yarishyuye?”
Ubusanzwe imikorere y’iyi gahunda ya macye macye uko iteye, umuturage ubyifuza ajya aho bakorera agatanga nimero y’indangamuntu n’iya telephone hanyuma agahitamo telephone yifuza akazayishyura mu byiciro mu gihe kingana n’umwaka. Bivugwa ko bariya batanga izi telephone bungukira mu kuzitangira ku giciro cyo hejuru baziheraho ababagana.
Twagerageje kuvugisha abahagarariye Intelligra ariko ntitwababona, nitubavugisha tuzababwira icyo bavuga kuri iki kibazo kigaragazwa n’abakiriya babo.
Amakuru twabonye ku rubuga rw’iriya Kampani agaragaza ko ari kampani itanga telephone zigezweho kandi zihendutse ku baturage b’amikoro macye bo muri Afurika kugira ngo nabo badasigara inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho.
Gahunda ya Macye Macye ikaba yarahawe umugisha na guverinoma y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’Ikoranabuhanga kuva mu mpera za 2022 nka gahunda yari ije gufasha guverinoma mu kwihutisha gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazitunze.