Muri Leta ya Missouri, mu gihe abaganga barimo gasuzuma umurwayi indwara ya kanseri yo mu rura runini, batunguwe no gusanga muri urwo rura harimo isazi nzima.
Ni inkuru iherutse gutangazwa na ‘The American Journal of Gastroenterology’ ivuga ku musaza w’imyaka 63 abaganga basanze isazi nzima mu mara.
Uwo musaza ngo yari yagiye kwisuzumisha kanseri yo mu rura runini, maze abaganga bo ku bitaro bya ‘ Missouri hospital’ bamukorera ikizamini kitwa ‘colonoscopy’ gikorwa bafata ‘camera’ bakayinjiza mu mara kugira ngo barebe niba hari ikintu kidasanzwe kiyarimo.
Muri icyo gihe abaganga barimo basuzuma uko urura runini rumeze ku musozo warwo, babonyeho isazi bigaragara ko ishobora kuba yararokotse aside yo mu gifu ntiyice, iri aho mu mubiri w’uwo musaza yiturije.
Abaganga banditse muri ‘American Journal of Gastroenterology’, bagira bati “Iki ni ikintu cy’imbonekarimwe mu isuzuma rya ‘colonoscopy’, ni ibintu bigoye kumenya ukuntu iyo sazi yashoboye kugenda ikagera mu rura runini”.
N’ubwo nta muntu mu by’ukuri wamenye uko byagenze ngo iyo sazi igere mu mara y’uwo musaza, we avuga ko nta bindi biribwa yigeze akoza mu nda ye ku munsi ubanziriza uwo yakoreweho icyo kizamini, uretse amazi meza, n’ibindi byo kunywa byoroheje nk’uko yari yabisabwe na muganga.
Uwo musaza ngo yavuze ko iminsi 2 mbere yo gukorerwa icyo kizamini, yariye ‘pizza’ n’imboga za ‘laitue’, ariko ko atibuka niba hari isazi yobonye cyangwa ikindi kintu kijya ku byo kurya bye.
Mu gihe abaganga bashyiraga camera mu mara y’uwo musaza, iyo sazi ngo ntiyigeze iva aho iri, ariko amafoto yafashwe n’iyo camera, agaragaza ko iyo sazi yari mu rura imeze neza, itangiritse na gato.
Inzobere mu by’ubuvuzi zivuga ko ibi n’ubwo bitaba kenshi bijya bibaho n’ibiba byabiteye bigatandukana.
Mu buryo bwa gihanga byitwa ‘myiase intestinale’ akaba ari infection ikomoka ku byo turya mu gihe twaba twabifashe bifite umwanda.
Nk’aha basobanura ko iyi sazi yasanzwe mu mara ishobora kuba yaraturutse mu byo uyu musaza yariye biriho amagi y’isazi maze yagera mu nda akituragira mu rura rwe runini.
Inzobere mu by’ubuvuzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, zivuga ko abantu bahura n’iki kibazo bashobora kubaho bababara mu nda cyangwa se bakabaho nta kimenyetso na kimwe bagaragaza nyamara ubwo burwayi babufite.
Urubuga www.allodocteurs.fr mu mwaka wa 2018 rwatangaje ko ubushakashatsi bwakoze icyo guihe bwerekanye ko uburwayi buterwa n’umwanda w’ibyo turya bwibasiraha abagera ku bihumbi 15 naho abantu 200 bukabatwara ubuzima.