Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo, yakoze impanuka yahitanye abantu batatu, abandi batanu barakomereka mu gihe yo yaguye mu Mugezi wa Base.
Iyi modoka yakoreye impanuka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke mu Kagari ka Buheta mu Mudugudu wa Karorero, ku Cyumweru, tariki ya 26 Ugushyingo 2023, ahagana saa Cyenda n’iminota 40.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko imodoka yavaga i Musanze yerekeza i Kigali. Yageze mu Gakenke ita umuhanda igonga umuntu ahita apfa, irakomeza ikubita abari ku igare hapfamo umwe.
Yakomeje igwa mu Mugezi wa Base hamwe n’abantu batanu bari bayirimo ndetse uwari uyitwaye yahise yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko abitabye Imana n’abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Nemba.
Yagize ati “Ni byo impanuka yabaye, abantu batatu bahasiga ubuzima ndetse abandi batanu bakomeretse. Abitabye Imana ndetse n’abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Nemba.’’
Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye impanuka yajyanye ubuzima bw’abantu.
Yakomeje ati “Turasaba abakoresha umuhanda kujya bigengesera bakubahiriza amategeko ndetse n’abafite ibinyabiziga turabibutsa kujya bita ku buzima n’ubuziranenge bwabyo.”
Mu 2022, Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu bagera ku 1971 bahitanywe n’impanuka mu myaka ibiri. Umujyi wa Kigali ni wo wagize abantu benshi bahitanywe n’impanuka aho bagera kuri 493 ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na 492, Intara y’Amajyepfo ifite 407, iy’Iburengerazuba ikurikiraho n’abagera kuri 329 naho iy’Amajyaruguru ikagira 250.
Polisi itangaza ko 84% by’abahitanywe n’impanuka nta ruhare bazigizemo. Abagera kuri 34% bari abanyamaguru mu gihe 24% bari abamotari naho 24% bari abanyonzi.