Abanyamategeko babiri bunganira Karasira Aimable, Me Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana, barabaza urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga uko bazahembwa mu gihe imitungo y’umukiriya wabo yafatiriwe.
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri n’icyo kudasobanura inkomoko y’imitungo.
Urubanza rwe rwatinze kuburanishwa mu mizi bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba harabanje gutegerezwa raporo z’abaganga zigaragaza uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze. Harebwaga niba afite ubushobozi bwo kuburana.
Muri uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 23 Ugushyingo, Karasira yasabye ko abunganizi be bahembwa. Ati: “Abamfasha nibahembwe kuko imitungo yanjye yose nabiriye icyuya niyo nasigiwe n’ababyeyi barayifatiriye sinabona icyo mbahemba ubu.”
Me Kayitana yasobanuriye urukiko ko ubwa mbere we na Gashabana bahembwe babifashijwemo n’Ubushinjacyaha, ariko ko ubwo basuburaga kwishyuza, bwababwiye ko bitashoboka bitewe n’uko amafaranga ya Karasira yafatiriwe yavuye mu cyaha. Ati: “Tuzongera kunganira Karasira tudahembwa?”
Perezida w’iburanisha yasezeranyije aba banyamategeko na Karasira ko agiye kuvugana n’Ubushinjacyaha kugira ngo iki kibazo kitazadindiza uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 13 Ukuboza 2023.