Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, bwa mbere yavuze ku ihangana rivugwa hagati ye na Bruce Melodie; agaragaza ko atari ikintu gikwiriye gushyirwa imbere, ahubwo asaba ababizana kubihagarika.
Iby’ihangana riri hagati ye na Bruce Melodie, The Ben yabibajijwe n’abanyamakuru mbere yo kurira indege aho agiye gutaramira muri Amerika mu gikorwa cya Rwanda Youth Convention kizaba hagati ya tariki 25-26 Ugushyingo uyu mwaka.
Mu gusubiza ati “Iki kibazo ntabwo nashakaga kukivugaho. ‘battle’[cyangwa ihangana mu kinyarwanda] ntabwo rikenewe bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Habaho ahubwo igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie mu gihe runaka tugashimisha abakunzi banjye n’abe, abantu bagataha banezerewe. Hanyuma ijambo ‘battle’ rikurweho.’’
Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na Kiss FM tariki 29 Nzeri 2023, yavuze ko we adahanganye na The Ben.
Ati “Njyewe ntabwo mbibamo, bikorwa n’abandi. Ariko si na bibi iyo abantu babirimo ari abandi, byaba ari ikibazo ari njye ubyuka nkamwibasira, ariko ni mukuru wanjye.”
“Reka mbisobanurire abantu. The Ben akora indirimbo z’urukundo ariko njye nkora iz’Isi. Mubifate nk’amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana babahanganishije.’’
Kuva mu 2021 Bruce Melodie byavuzwe ko yakije umuriro nyuma y’amajwi ye yagiye hanze byavugwaga ko yishongoraga ku bahanzi bagenzi be barimo Meddy na The Ben.
Mu butumwa bwagiye hanze uyu muhanzi yari ari kuganira n’inshuti ye yitwa Emmy, ayibwira ko ari mu gihe cye bityo adakwiye kugereranywa n’abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.
Nyuma yumvikanye abyamaganira kure, avuga ko ari umufana w’aba bahanzi ndetse atatinyuka kububahuka.
Umwuka mubi uvugwa by’umwihariko hagati ya Melodie na The Ben wongeye kuzamuka mu minsi ishize ndetse hari abavuga ko hari abafana bacitsemo ibice bamwe bakaba bari ku ruhande rwa Melodie abandi urwa The Ben.
Byongeye kuvugwa ko aba bahanzi bafitanye ibibazo mu minsi ishize ubwo The Ben yajyaga gukorera igitaramo mu Burundi, bikavugwa ko Melodie n’ikipe bakorana bashatse kucyitambika ngo kitagenda neza; ibintu byongera kuzamo urujijo.