Ishimwe Thierry wamamaye mu kubyina nka Titi Brown, yahishuje ijambo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yamubwiye tariki ya 10 Ugushyingo 2023, ubwo yasohokaga mu igororero (gereza).
Ishimwe yatawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere nyuma y’imyaka 2 afunzwe, ni na bwo yahise asohoka mu igororero.
Bamporiki yamusanze mu igororero muri Mutarama 2023. We yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, akatirwa igifungo cy’imyaka 5.
Uyu musore yatangarije Isimbi TV ko mu igororero yaganiriye na Bamporiki, amwigisha indangagaciro z’Abanyarwanda. Ati: “Ikintu cya mbere twaganiriye ni uko yanyigishije indangagaciro z’Umunyarwanda. Nk’uko yabanaga n’urubyiruko, ancira inzira, akambwira ‘Wowe ugomba gukora gutya’, discipline, yampaye umurongo kandi nzawugenderaho.”
Ishimwe yatangaje ko ubwo yari asohotse mu igororero, Bamporiki yamusezeyeho, amubwira ijambo rikomeye. Ati: “Yarambwiye ngo ‘Ugiye kuba umuntu ukomeye’. Yamfashe mu ntoki, kuko amfata nk’umwana we. Najyaga musezera, nkamubwira ngo ‘Wambyaye muri Batisimu, wambyariye muri gereza’, agaseka. Arambwira ngo ‘Imana ikurinde kandi natwe mudusengere, tuzatahe turi amahoro’.”
Uyu musore yasobanuye ko Bamporiki ari inshuti y’urubyiruko no mu igororero kandi ngo mu gihe cy’inama, atanga impanuro, agasabana na buri wese.