Uwahoze ari rutahizamu kabuhariwe w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ”Amavubi” Jimmy Gatete yatangarije abanyarwanda ko ari kumva agiye kugaruka mu mupira w’amaguru gusa ngo ntabwo azi niba azaba umutoza cyangwa ngo ajye mu bindi.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo ya hano mu Rwanda ya B&B FM aho yavuze ko ari kwiyumvamo ko agiye kugaruka mu mupira w’amaguru nubwo atari asanzwe agaragara mu itangazamakuru.
Ati: “Mu by’ukuri sinibona ko nzatoza, simbibona ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nywukuriramo n’ubu urankurikirana. Ubu ntabwo nywurimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kungaruramo.”
“Sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, sinzi uburyo nzabigarukamo ariko ndumva nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda kandi nibaza ko ngarutse ntabura icyo mfasha n’iyo yaba ikipe yo kumuhanda nayifasha.”
Uyu mugabo kuri ubu benshi bita ko ari we rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’igihugu amavubi kubera ibyishimo yagiye aha abanyarwanda yavuze ko akirangiza gukina ngo yagiye kwiga gutoza mu gihugu cy’ubudage akahavana Licence B aho yavuze ko bitangenze neza uko yabishakaga ngo ahite ajya mu byo gutoza.
Ati: “Nigeze kugira amahirwe yo kujya kwiga mu Budage, mfite License B, icyo gihe rero hari gahunda nagombaga gukomeza nkabona License A, ishobora kunyemerera cyangwa kugera ku nzozi zanjye zo kuba natoza heza ariko ntibyagenze uko nabiteganyije nisanga nagiye mu bindi.”
Uyu mugabo wabaye ikirangirire mu Rwanda kubera ibitego yajyaga atsinda bigaha ikipe y’igihugu amanota, benshi bari kuvuga ko ashobora kuba yatangiye kuvugishwa na FERWAFA ku kuba yaza gutoza cyangwa akaba umwe mu batoza b’ikipe y’igihugu Amavubi dore ko muri iyi minsi ititwara neza.