Minisitiri w’Ibigo by’Imari buciriritse muri Uganda, Haruna Kasolo, yasabye Guverinoma y’iki gihugu ko yashyiraho itegeko ry’uko abanya-Uganda bakennye b’abanebwe bajya kubitwa mu rwego rwo kwiga gukora bahinduka abakire.
Kasolo yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yari mu karere ka Kayunga.
Yagize ati: “Perezida Museveni na Leta ya NRM byashyizeho gahunda zigamije kugabanya ubukene nka Emyooga, Parish Development Model (PDM), Bonna baggaggawale n’izindi, bagamije kugira ngo abanya-Uganda bose bahinduke abakire, ariko abenshi barinangiye ndetse baracyakennye.”
“Mu gihe kiri imbere, Guverinoma ikwiye kwemereza mu nteko ishinga amategeko itegeko ry’uko abakene b’abanebwe bose bajya bahatwa kiboko kugira ngo bige gukora bahinduke abakire.”
Uyu mutegetsi yatanze iki cyifuzo, mu gihe imibare itangwa na Guverinoma ya Uganda yerekana ko abaturage b’iki gihugu barenga miliyoni 18 babayeho mu bukene bukabije.