Abanyeshuri barenga 70 bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahushyi rwo mu murenge wa Rukira w’akarere ka Ngoma, bajyanye kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko bihumanye.
Bamwe muri aba banyeshuri bajyanwe ku Bitaro bya Kibungo, abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gituku nk’uko Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué yabitangaje.
Yabwiye Televiziyo ya BTN ati: “Sinakwemeza ko bariye amafunguro ahumanye kubera ko ntafite ubushobozi bwo kubipima, ariko hari ababitwaye [ibyo kurya], ibizavamo nibwo tuzamenya ibyo ari byo.”
Abanyeshuri bajyanwe kwa muganga barimo bacibwamo, abandi baribwa mu nda.
Gitifu wa Rukira yavuze ko: “Turakeka ko baba bariye ibiryo bitahiye cyangwa bitatetswe neza, niko dukeka. Hari igihe bashobora guteka kawunga ntishye neza, abariye ikabagiraho ingaruka zitari nziza.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba amashuri kujya yita ku isuku y’amafunguro, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bw’abanyeshuri bwamera nabi.